skol
fortebet

Agahinda n’Ishavu kuri Kidum wacurangiye umufana we urembeye mu bitaro

Yanditswe: Saturday 04, Feb 2017

Sponsored Ad

Nimbona Jean Pierre wamamaye nka Kidum muri muzika y’Afurika y’Uburasirazuba, yagize agahinda gakomeye ubwo yacurangira umufana we urembeye mu bitaro mu Mujyi wa Nairobi kuwa 3 Gashyantare 2017.
Indirimbo nka ‘Yaramenje’, ‘Nitafanya’, ‘Haturudi nyuma’, ‘Ngwino’ n’izindi, zatumye Kidum ashinga imizi muri muzika mu myaka irenga 20 ishize. Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Facebook, uyu muririmbyi yatangaje ko yagiye gucurangira mu bitaro ku busabe bw’umufana we urembye witwa Big Kev. Ku gicamunsi cyo (...)

Sponsored Ad

Nimbona Jean Pierre wamamaye nka Kidum muri muzika y’Afurika y’Uburasirazuba, yagize agahinda gakomeye ubwo yacurangira umufana we urembeye mu bitaro mu Mujyi wa Nairobi kuwa 3 Gashyantare 2017.

Indirimbo nka ‘Yaramenje’, ‘Nitafanya’, ‘Haturudi nyuma’, ‘Ngwino’ n’izindi, zatumye Kidum ashinga imizi muri muzika mu myaka irenga 20 ishize. Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Facebook, uyu muririmbyi yatangaje ko yagiye gucurangira mu bitaro ku busabe bw’umufana we urembye witwa Big Kev.

Ishavu ryinshi kuri Kidum wacurangiye umufana we

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2017 Kidum yagiye mu bitaro biri mu Mujyi wa Nairobi , yagiyeyo ku busabe bw’uyu mufana urwaye bikomeye. Uyu mufana yinginze kenshi umuryango ngo umuhuze na Kidum kugira ngo amuririmbire mbere yo kujya ku iseta kubagwa.

Kidum yavuze ko akigera aho Big Kev arwariye ngo yafashwe n’ikiniga ku bw’amagambo akomeye baganiriye. Yagize ati “Big Kev ari ku gitanda mu bitaro bya Nairobi, yabwiye abantu bo mu muryango we ko ashaka guhura nanjye mbere y’uko abagwa. Mbere nabanje guhamagarwa na Bruce Odhiambo wambwiye ko ashaka ko nkora igitaramo kuri uyu wa Gatanu cyo gukusanya amafaranga yo gufasha inshuti yacu Big Kev.”

Yongeyeho ati “Kuri uyu wa kane abantu bose bampamagaye bambwira ko hari icyifuzo Big Kev ashaka kungezaho aho arwariye mu bitaro […] Kwihanganira kutarira byananiye, navuganye n’Imana binyuze muri Big Kev. Yansabye kumuririmbira iyitwa Nipe Nguvu.”

Uyu muhanzi yavuze ko atari umuhamya wa Yezu cyane ariko ko yizeye imbaraga z’Imana ko ziza gukiza uyu musore. Ati “Ntabwo ndi umuntu uhambaye mu gusenga ariko Imana yampaye ijwi ryo kuririmba. Uyu munsi navuganye n’Imana ngo mvuge ubuntu bwayo. Ndasaba Imana ngo ikize uyu muvandimwe Big Kev. Ndi ku mavi nsaba ko Imana yamukiza.”

Kidum yavuze nyuma yo kuva mu bitaro gusura uyu murwayi ngo yahawe amakuru ko na Esther Wahome yamusanze mu bitaro ajya kumucurangira bombi bararira.

Uyu muhanzi yaherukaga mu Rwanda aho yakoreye igitaramo cyabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali kuwa 1 Nyakanga 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa