skol

Twumvane indirimbo 20 za Kitoko zigiye kongera gucurangwa i Kigali mu gitaramo azahuriramo na Davido [VIDEO]

Yanditswe: Monday 20, Oct 2025

featured-image

Nyuma y’imyaka 12 yimukiye mu Bwongereza, Kitoko Bibarwa aritegura gutaha burundu mu Rwanda. Amakuru mashya avuga ko iyo gahunda iteganyijwe muri uyu mwaka ndetse ko azakirirwa mu gitaramo azahuriramo na Davido ku wa 5 Ukuboza 2025.

Ni amakuru yemerejwe mu birori byo kumvisha abakunzi ba Davido album ye ‘5Ive’ agiye kumurikira i Kigali, byateguwe na Intore Entertainment ifatanyije na Skol Rwanda, bibera muri kabyiniro ka ‘La Noche’, mu ijoro ryo ku wa 17 Ukwakira 2025.

Amakuru y’uko Kitoko azitabira igitaramo cya Davido yahamijwe na Bruce Intore uri gutegura igitaramo cya Davido yagize ati: “Hari ibintu bimaze iminsi bicicikana abantu bibaza impamvu tudatumira abahanzi ba cyera mu bitaramo nk’ibi, rero Kitoko ari mu bahanzi bamaze igihe bategerejwe."

"Murabizi aba mu mahanga, twaramuvugishije arabyemera kuza nyuma y’imyaka myinshi. Turumva ko kumuzana ari ikintu cyiza n’abana ntekereza ko bamutegereje.”

Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 15 akora umuziki wubatse izina rye ku ndirimbo zakunzwe nka ‘Rurabo’, ‘In Love’, ‘Uri Imana’ n’izindi, avuga ko igihe yari amaze i Londres cyamufashije mu iterambere ry’ubuzima bwe n’ubw’ubumenyi.

Mu myaka 12 yamaze mu Bwongereza, Kitoko yibanze ku kwiga no gukomeza umuziki, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri South Bank University, mu bijyanye na Political Science (Politike). Nyuma, atangira no kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) muri London Metropolitan University, mu bijyanye na Peace, Conflict and Diplomacy.

Ubu Kitoko ari mu myiteguro yo gusubira mu rugo rwe rwa kera, aho benshi mu bafana be bamaze igihe bamwifuza ku rubyiniro nyarwanda, biteze kumuhanga amaso mu bikorwa byo muzika no mu buzima busanzwe. Yaherukaga i Kigali mu 2017, mu bikorwa byo kwamamaza Umukuru w’Igihugu, yisunze indirimbo ye ‘Thank you Kagame’.

REBA INDIRIMBO 10 ZA KITOKO ZIFATWA NK’IZ’IBIHE BYOSE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa