skol
fortebet

Akari kumutima wa Miss Naomie Nishimwe nyuma yo kubatirizwa mu mazi menshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 28, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Miss Nishimwe Naomie wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2020 ,ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi we n’umuryango we mu itorero rya Noble Family Church, riyobowe na Apôtre Mignone Kabera.

Sponsored Ad

Mu butumwa Miss Nishimwe Naomie yasangije abamukirikirana ku rukuta rwe rwa instagram, yasobohoye amashusho yerekana uko byari bimeze ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2022, ubwo yafataga umwanzuko wo kwakira agakiza akabatizwa mu mazi menshi.

Miss Naomie mu magambo yakurikije aya mashusho yavuze ko uyu ari wo mwanzuro mwiza afashe mu buzima bwe. Ati: ’’Niwo mwanzuro mwiza mfashe mu buzima bwanjye.’’

Miss Naomie yabatirijwe rimwe na se n’abavandimwe be bane ndetse na nyirasenge. Bose bashimye Imana kuba bateye iyi ntabwe. Undi wabatirijwe rimwe n’aba tuvuze haruguru ni Caleb Kabera umuhungu wa Apotre Mignonne na Eric Kabera.

Miss Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu 2020. Yari asanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga hamwe n’abavandimwe be bahuriye mu itsinda rizwi nka ‘Mackenzies’.

Mu ijambo rye yavuze ko yari yaratinye kubatizwa kubera amazi menshi yari yamuteye ubwoba ariko ashima Imana yamushoboje kuko kubatizwa abifata nk’ikintu gikomeye agezeho.

Ati “Ndashima Imana ko nabatijwe uyu munsi! Kubatizwa benshi bumva ko ari ibintu byoroshye ariko njye numva ari ibintu bikomeye cyane. Ntinya amazi . Twaje kwiga bakajya batubwira ukuntu bazadushyira mu mazi akaturengera nkabwira papa ngo ndashaka kubatizwa ariko kujya mu mazi ni ibintu bitumvikana.”

Yakomeje avuga ko yari yafashe umwanzuro wo kureka kubatizwa ariko ababyeyi baramukomeza.

Abandi bo mu muryango we barimo na se bashimye Imana kuba babatijwe ndetse bashimira nyina kuba yarabababereye ikiraro kibageza muri iri torero.

Miss Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu 2020, yari asanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga hamwe n’aba bavandimwe be mu itsinda rizwi nka ‘Mackenzies’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa