skol

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yahishuye ko ari murukundo rushya n’icyatumye akira ibikomere by’urukundo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 17 January 2022

Umuhanzikazi Aline Gahongayire uzwi cyane mu ndirimbo zaririmbiwe Imana yahishuye ko ari munzira y’urukundo rushya n’umugabo ushobora kuba ari umunyamabanga.


Aline Gahongayire yatabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana na Radio Rwanda cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, muri iki kiganiro cy’ibanze cyane ku rugendo rw’umuziki we, ibyagiye binyeganyeza umutima we, imbaraga zo kunesha imijugujugu yagiye aterwa… n’ukuntu aryowe n’urukundo muri iki gihe n’umukunzi we ushobora kuba atari uwo mu Rwanda.

Uyu muhanzikazi watangiye umuziki afite imyaka 12 y’amavuko, avuga ko aryohewe n’ubuzima bushya bw’urukundo rw’icyanga yinjiyemo kuko yabanje gufata igihe kinini cyo gukira ibikomere by’urukundo rw’ahahise.

Gahongayire avuga ko ntawe yakwifuriza gutandukana n’uwo akunda bitewe n’ibihe yanyuzemo. Ati “[…] Urukundo ni rwiza kubera y’uko ntigeze naba mu rukundo cyangwa se muri ‘relationship’ irapfa nta muntu nifuriza gutandukana cyangwa ku-divorcer ni ibintu bitari byiza n’ubwo mbyambayeho ariko ntawe nabyifuriza mfite imbaraga zibihagarika navuga ngo bihagarikire kuri njyewe,”

Uyu muhanzikazi w’imyaka 35 y’amavuko avuga ko nyuma yo gutandukana n’umugabo bari barushinze, yafashe igihe cyo kubanza gutuza, amenya neza amakosa ye kuko ariyo ‘Mpa agaciro kugira ngo mbanze nyakosore hanyuma mbone kujya mu y’indi nzira’.’

Akomeza avuga ko muri iki gihe ari mu nzira nziza y’urukundo n’umukunzi we mushya atifuje kuvugaho byinshi. Ati “…Ndi mu nzira nziza y’urukundo kuko amahirwe y’urukundo sinayima Imana yampaye umutima mugari kandi nabwo bigomba kugarukira aho.”

“Ndi muri ‘relationship’ [Urukundo] inejeje kandi numva y’uko hamwe n’Imana ndacyabisengera. Igihe cyo kubishyira hanze nticyari cyagera ariko numva y’uko hari ahantu mpagaze.”

Umunyamakuru Uwimana Ferdinard yabajije Aline Gahongayire icyo yabwira umukunzi we muri ako kanya, maze agira ati “ ‘Of Course i Love him’ [Yego rwose ndamukunda] ‘because’ [Kubera ko] n’ibyo yumva kandi ‘God bless him’ [Imana imuhe umugisha].”

Uwimana yabajije Gahongayire niba umukunzi we atumva Ikinyarwanda bitewe n’uko yari akoresheje ururimi rw’Icyongereza amubwira ko amukunda, maze Gahongayire asubiza ati “Aracyumva [Ikinyarwanda] turi kuri Radio Rwanda [Akubita agatwenge].”

Gahongayire avuga ko yanyuze mu buzima bwo kuvugwa, gupfusha, guca mu itangazamakuru mu bibi gusa n’ibindi byakomerekeje umutima ku buryo hari igihe cyageze akumva yareka umuziki yakumva n’aho uvugira akumva arashaka guhunza amatwi.

We avuga ko ashima Imana kuko yabashije gusobanura ibihe bye. Akavuga ko ibihe byose yanyuzemo yakuyemo isomo rimwe ryo kumenya kudaterana amabuye n’abayamuteraga.
Ati “…Kuko iyo nza kwisobanura mbarisobetse. Ariko, uyu munsi narindiye Imana ndababara ariko uyu munsi sinyibarara ndanezerewe kandi Imana yasobanuye ibihe, ndasobanutse.” Aline Gahongayire yatangaje ko aryohewe n’urukundo arimo n’umukunzi we ushobora kuba ari umunyamahanga Gahongayire yavuze ko yanyuze mu bihe byakomerekeje umutima ku buryo hari igihe cyageze akumva yareka umuziki Gahongayire avuga ko ibyo yanyuzemo byamuhaye isomo ry’uko ‘Si byiza ko iyo umuntu bamutera amabuye yisobanura’

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Rwaka rwa Kagarama

    Mukobwa mwiza ubereye u Rwanda. Imana isubize icyifuzo cyanjye kuri wowe. Wongere ushake, urame kandi ugwire ugwiz’imfura Gahongayire.

    4 months ago

Inzindi nkuru

Bugesera:Umupfumu yubatse umuhanda mu rwego rwo kwitura Igihugu(AMAFOTO)

Umupfumu umaze kumenyekana nka Salongo yubatse umuhanda mwiza mu Karere ka...
22 May 2022 0

Dore inama zishobora kugufasha nyuma yo gutandukana nuwo mwakundanaga

Abantu benshi usanga bagorwa no gukomeza ubuzima bishimye nyuma yuko...
22 May 2022 0

Ihere ijisho uburanga bw’Abanyarwandakazi bavugisha benshi kubera ikimero...

Mu mafoto atandukanye reba ubwiza bw’Abanyarwandakazi bavugisha benshi ku...
22 May 2022 0

Agatoki ku kandi! Amafoto ya Miss Naomie n’umukunzi we akomeje kuvugisha...

Amafoto ya Nyampinga w’u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie ari kumwe n’umukunzi we...
21 May 2022 0

Reba uburanga bw’umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Tanzania...

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bwa Halima Kopwe w’imyaka 23...
21 May 2022 0

Miss Ruzindana Kelia yagaragaje uruhare rwe mu gufasha Urubyiruko kwiga...

Mu gikorwa cyo gutaha ingoro y’amateka yo kwigira kw’Abanyarwanda i Nyanza,...
21 May 2022 0