Amafaranga Umunyarwanda ahahisha ku mwaka yageze ku bihumbi 560 Frw
Yanditswe: Thursday 24, Apr 2025

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo (EICV7) bwagaragaje ko ubukene bwagabanyutseho 12,4% mu myaka irindwi ishize, bigaragazwa n’amafaranga umuntu arya kuko yiyongereye cyane arenga ibihumbi 560 Frw ku muntu mukuru.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko kugira ngo Abanyarwanda babashe kugira imbaraga zo gukora barya kilocalorie 2400 ku munsi.
Kugira ngo ubyumve neza, ubwo umuntu mukuru urya umuceri, imboga n’ibishyimbo aba akeneye garama 329 z’umuceri, garama 179 z’imboga, garama 174 z’ibishyimbo na garama 68 z’amavuta ku munsi.
Mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya, Umuyobozi Mukuru wa NISR, Ivan Murenzi yatangaje ko basuzuma ubukene hagendewe ku gipimo cy’imibereho y’abantu uko ibihe bigenda bisimburana.
Ati “Iby’ibanze ubundi ni ukugira amafunguro ahagije atuma ushobora kugira imbaraga zo gukora kuko iyo udafite amafunguro ahagije ufata ngo ubashe gukora, ubudahangarwa bw’umubiri wawe bujya hasi ntiwigirire akamaro ntunakagirire igihugu cyawe.”
Ibindi birebwa mu by’ibanze ni aho gutura heza, uburezi ku bana, imyambaro, ubuvuzi, n’ibindi byinshi.
Ati “Ni iby’ibanze umuntu akenera byiyongera ku mafunguro ariko iyo byose bishyizwe hamwe bigufasha kuvuga ngo ‘iyo abantu bafite ibi ntabwo baba bakennye ariko abatabifite ni abakene’, ugomba kubitaho.”
Mu 2001 igipimo cy’ubukene cyafatirwaga ku bashobora gukoresha ibihumbi 64 Frw ku mwaka mu bijjyanye n’imibereho, agera ku bihumbi 90 Frw mu 2006, na ho mu 2011 agera ku bihumbi 118 Frw.
Mu 2014 amafaranga afatwa nk’ayo umuntu akoresha akaba atari umukene yari ibihumbi 159 Frw, ariko byageze mu 2024 ahita agera ku bihumbi 560 Frw.
Murenzi yavuze ko iyi ntambwe yatewe iri mu byamutunguye kuko byabayeho gake ko ubukene bugabanyuka ku rugero rwa 12,4%.
Yasobanuye ko uko igihugu gitera imbere muri rusange bigera ku baturage bose ariko haba harimo bake bakeneye kwitabwaho by’umwihariko kugira ngo bave mu bukene mu buryo bwihuse kandi bigatanga umusaruro
Abibeshya ko imibare ari imihimbano bahumuwe
Mu bihugu bitandukanye haba abakire n’abakene. Umukire wo mu Rwanda n’uwo muri Kenya cyangwa muri Amerika babaho mu buzima butandukanye bitewe n’ibintu byinshi birimo umusaruro mbumbe w’igihugu n’ibyo umuntu yinjiza ku mwaka.
Murenzi yavuze ko abanenga ko imibare y’u Rwanda idahuye n’ukuri baba babeshya kuko hari igihe usanga ari n’abantu badafite ubumenyi mu ibarurishamibare.
Ati “Ibarurishamibare ntabwo ari nk’icungamutungo aho umuntu aba agomba kubona imibare imwe. Ni ikigereranyo gitanga icyizere ku biba tugendeye ku mahame ku buryo igihe cyose wajya gukora ubushakashatsi inshuro 10 uzabona imibare iri mu rugero rumwe.”
“Ntabwo twita ku biza bivugwa mu gihe tuzi ko ari imibare ushobora kugenzura mu buryo bwa siyansi, wakohereza izindi nzobere zikabona ibisubizo nk’ibyacu. Uko binyura cyangwa bitanyura abandi ntibitureba.”
Ubusumbane mu butunzi mu Banya-Kigali…
Igipimo cy’ubusumbane mu butunzi kibarirwa hagati ya 0% na 1%. Iyo ubusumbane buri 0,3% kugeza kuri 0% biba bivuze ko ubukungu busaranganyijwe mu buryo bugera ku bantu benshi nubwo abantu batareshya.
Abafite 0,3% kugeza kuri 0,4% icyo gihe ubusumbane mu bukungu buba buri ku rwego rwo hasi cyane, mu gihe kuva kuri 0,4% kuzamura haba harimo ubusumbane bukabije, bivuze ko hari itsinda rikize cyane n’abandi bashobora kuba badakennye ariko harimo intera ikomeye.
Igipimo cy’ubusumbane mu bukungu mu Mujyi wa Kigali kiri kuri 0,44%.
Murenzi ati “Muri Kigali kubera ubucucike bw’abantu bafite ubukungu bwinshi baba muri Kigali cyane, rero nubwo hari n’abandi bantu bihita biteza ubusumbane bukabije ariko iyo bigiye ku rwego rw’igihugu buragabanyuka.”
Mu zindi ntara ariko nta busumbane bukabije buriyo kuko buri hagati ya 0,2% na 0,3%, bitavuze ko bakennye ahubwo imibereho yabo bose iri ku rugero rujya kuba rumwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *