skol
fortebet

AMAFOTO 60 ya Keza Joannah, Nyampinga w’Umuco 2015

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2017

Sponsored Ad

Mu mwaka wa 2015 nibwo izina ry’uyu mukobwa ryagaragaye ku rutonde rw’abakobwa bahatanira ikamba ryo kuba Nyampinga w’u Rwanda, icyo gihe ari mu baserukiye intara y’amajyepfo. Bagwire ntiyabashije kwegukana ikamba ahubwo yatowe kuba nyampinga uhagarariye umuco mu Rwanda mu mwaka wa 2015.
Ubwo yari umwe mu bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015, yahabwaga amahirwe na benshi barimo n’ibyamamare mu Rwanda nk’umuhanzi Tom Close, Riderman n’abandi biza kurangira ahawe ikamba rya Nyampinga (...)

Sponsored Ad

Mu mwaka wa 2015 nibwo izina ry’uyu mukobwa ryagaragaye ku rutonde rw’abakobwa bahatanira ikamba ryo kuba Nyampinga w’u Rwanda, icyo gihe ari mu baserukiye intara y’amajyepfo. Bagwire ntiyabashije kwegukana ikamba ahubwo yatowe kuba nyampinga uhagarariye umuco mu Rwanda mu mwaka wa 2015.

Ubwo yari umwe mu bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015, yahabwaga amahirwe na benshi barimo n’ibyamamare mu Rwanda nk’umuhanzi Tom Close, Riderman n’abandi biza kurangira ahawe ikamba rya Nyampinga w’Umuco n’Umurage ryanamuhiriye ubwo yahagarariga u Rwanda mu marushanwa atandukanye y’ubwiza.

Miss Bagwire Keza Joanah ni umukobwa wamamaye abikesha uburanga bwe, afite imyaka 21 y’amavuko dore ko yavutse tariki 14 Mata 1996, avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo umurenge wa Remera akagali ka Kinunga. Ni umwana w’imfura mu muryango w’iwabo, akaba umwe mu bana babiri iwabo bibarutse dore ko afite musaza we muto.

Bagwire Keza Joannah yitabiriye Miss Hertage Global ahagarariye u Rwanda abasha kuza mu myanya ya mbere 10 muri iri rushanwa yahawe inshingano nshya n’abategura irushanwa rya Miss Hertage ku rwego rw’Isi agirwa Ambasaderi w’Umuco.

Uyu mukobwa yigeze kuvugwa mu rukundo na Producer Piano wakoraga muri “Super Level” ariko aza kuvuga ko nta huriro na rito ry’urukundo riri hagati ye na Producer Piano gusa na Piano ntiyemeraga uru rukundo rumuvugwaho na Miss Joannah.

Icyo gihe yasubije muri aya magambo, yagize ati “ Oya njye rwose ntabwo ndi mu rukundo n’uriya musore ni ibinyoma pe, ahubwo yajyaga amfasha mu kunyamamaza mu gihe twari turimo kwitoresha mu gikorwa cya Miss Rwanda 2015."

Abajijwe ibyo yagenderaho ahitamo umusore bakundana yagize ati “Ariko n’ubwo nta biteganya umusore nakunda ni unyubaha, akiyubaha , akubaha umuryango wanjye kandi agakunda n’Imana, kuba yaba anywa inzoga cyangwa atayinywa byaterwa n’ukwemera kwe sinabigenderaho”.

Muri 2016, uyu mukobwa yagize ibyago. Kuwa mbere tariki 12 Ukuboza 2016, nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’uko umubyeyi wa Nyampinga w’Umuco Keza Joannah yatabarutse.

Joannah usanzwe ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yatangaje ko umubyeyi we yatabarutse nyuma y’iminsi micye yari amaze arwariye mu bitaro akaba ari nayo yaguye.
REBA AMAFOTO:


















Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa