skol
fortebet

Amafoto agaragaza Abarundikazi bari mu karasisi akomeje kuvugisha benshi(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 01, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abagore bo mu Burundi babarizwa mu ishyaka riri ku butegetsi berekanye ko bafite imyitozo ndetse ko bambariye urugamba mu gihe hari uwabakora mu jisho.

Sponsored Ad

Ni igikorwa cyabaye mu cyumweru gishize ku ya 30 Nyakanga 2022 mu Ntara ya Muyinga aho abagore bo mu ishyaka rya CNDD-FDD bazwi nk’Abakenyererarugamba bari babukereye mu munsi mukuru wiswe Abakenyererarugamba Day.

Ni ibirori byaranzwe n’akarasisi kadasanzwe, aba bagore biyeretse abategetsi ari nako baririmba indirimbo zo gukunda igihugu.

Mu myambaro idoze mu bitenge birimo amabara y’ishyaka riri ku butegetsi aba bagore bavuze ko “Biteguye kumaramaza uwasomborotsa u Burundi.”

Bari bambaye kandi imipira iriho ifoto ya Nyakwigendera Petero Nkurunziza wahoze ategeka u Burundi ubu ni “Imboneza y’amahoro” muri kiriya gihugu.

Muri kariya karasisi hatanzwe ibihembo kubiyerekanye neza, bamwe mu bagore bo mu ishyaka rya CNDD-FDD i Muyinga bahabwa ibihembo by’uko biteje imbere.

Muri ibyo birori kandi hari abatishoboye bahawe ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku bitandukanye.


Havugiwe amagambo arimo kudatega amatwi abo mu mashyaka atumva ibintu kimwe nabo kuko ngo “bagamije kubayobya ngo babambure volant yo kuyobora igihugu.”

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto ya bariya bagore ari nako aherekereshwa amagambo agiye atandukanye.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga basamiye hejuru aya mafoto by’umwihariko abo mu ishyaka riri ku butegetsi muri kiriya gihugu “babavuga imyato karahava.”

Hari aberekanye ko aba bagore bakenyereye urugamba koko gusa bavuga ko hakazwa imyitozo ubutaha bakazambikwa imyambaro ibabereye inafata amabere mu gihe bari kwiyerekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa