Amafoto agaragaza Harry Styles asomana n’umugabo mugenzi we akomeje kuvugisha benshi(AMAFOTO)
Yanditswe: Tuesday 06, Sep 2022
Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa Filime wamenyekanye nka Harry Styles yongeye kuvugisha benshi bakoresha imbugankoranyambaga nyuma yo kugaragara asomana n’umugabo mugenzi we mu ruhame.
Amafoto agaragaza Harry Styles asomana n’umukinnyi wa filime Nick Kroll akomeje kuvugisha benshi.
Aba bombi bagaragaye basomana ubwo bari mu birori Venice Film Festival herekanwe agace gato ka Filim’Don’t Worry Darling’ ya Harry Styles biteganyijwe ko isasohoka mu minsi ya vuba.
Ubwo Harry Styles yahamagarwaga ku rubyiniro ngo agire icyo avuga kuri iyo Filime yasuhuje Nick Kroll bahita basomana ku munwa bitangaza benshi.
Ikinyamakuru The Independent cyatangaje ko Harry Stles ubwo yasomanaga na Nick Kroll usanzwe ari inshuti ye bisanzwe byatumye abantu benshi bibaza ko hari undi mubano wihariye baba bafitanye.
Iki Kinyamakuru kandi kivuga ko icyatangaje abari aho kurushaho ari uko Harry Styles yari kumwe n’umukunzi we witwa Olivia muri ibyo birori ndetse na Nick Kroll akaba yari yaje ari kumwe n’umugore we.
Harry yamenyekanye mu itsinda rya ’One Direction’ nyuma y’uko batandukanye atangira kwikorera umuziki we ku giti cye ndetse yinjira no mu gukina Film.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *