skol
fortebet

Amafoto agaragaza Rihanna n’umukunzi we ASAP Rocky baryohewe n’ubuzima nyuma yo gufungurwa

Yanditswe: Monday 25, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Rihanna yongeye kugaragara n’umukunzi we ASAP Rocky barohewe n’ubuzima nyuma y’iminsi mike ASAP afunguwe ubwo yari yafunzwe ashinjwa icyaha cyo kurasa umuntu.

Sponsored Ad

Umuraperi ASAP Rocky uri mu rukundo na Rihanna aherutse gufungwa afatiwe ku kibugo k’indenge ubwo yari kumwe n’umukunzi we bavuye mu biruhuko i Barbados aho Rihanna avuka.

Uyu muraperi wahise afungurwa mu masaha make bivugwa ko Polisi yari imaze igihe imukurikiranaho icyaha cyo kuba yararashe umuntu no kugirango afungurwe byamusabye gutanga ingwate y’akayabo kangana 550.000$

Asap Rocky na Rihanna bitegura kwibaruka umwana w’imfura bongeye kugaragara bishimanye nyuma yuko uyu muraperi afungurwa.

Aba bombi biherutse kuvugwa ko batandukanye kubera ko Asap yaciye inyuma Rihana ariko biza kugaragara ko ayo makuru yari ibihuha nubwo aba bombi nta numwe wagize icyo abitangazaho, amafoto basangiza ababakurikira ashimangira ukuri guhari ku mubano wabo.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye nka TMZ, Daily mail na PageSix byabitangaje, aba bombi bongeye kugaragara bari mu muhanda wa Santa Monica berekeza muri Resitora Georgio Baldi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa