skol
fortebet

Amafoto:Dore ibyaranze ubukwe bwa Kecapu na Mutabazi Jean Luc

Yanditswe: Monday 25, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho ibyaranze ubukwe bwa Mukayizere Jalia Nelly wamenyekanye nka Kecapu muri Sinema Nyarwanda by’umumwihari ko muri filime y’uruhererekane izwi nka Bamenya.

Sponsored Ad

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru gishize taliki 23 Nyakanga 2022mu birori byaranzwe n’amarira y’ibyishimo cyane ko Kecapu yajyaga avuga ko ari umunsi ategerezanyije amatsiko ndetse uzaba ari umunsi w’umunezero kuri we.

Umuhango wo gusaba no gukwa ukaba wabaye mu gitondo cyo kuwa wa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2022, wabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Mera Neza.


Ni ubukwe bwari bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye birimo ababarizwa mu ruganda rwa sinema ariko biganjemo abo bakinana muri Bamenya nka Kanimba ukina ari umugabo we, Bamenya ukina ari umukozi wa bo wo mu rugo ndetse na Bijoux ukina ari mushiki wa Kanimba.


Nyuma yo gusaba no gukwa, isezerano ryabo bagiye kurihamiriza imbere y’Imana mu Idina ya Islam umuhango wabereye mu Musigiti wo kuri Onatracom.

Kecapu yasezeranye na Mutabazi Jean Luc nyuma y’amezi make basezeranye imbere y’amategeko.


Kecapu aherutse kuvuga ko Itariki 12/02 ari itariki y’urwibutso ku buzima bwabo kuko bayifatiyemo imyanzuro y’ikerekezo cy’ubuzima bwabo.

Aba bombi bavuga ko urukundo rwabo rwamaze imyaka myinshi ndetse muri iyo myaka bose bishimira kuba baramenyanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa