skol
fortebet

AMAFOTO:Hamissa Mobetto wabyaranye na Diamond yageze i Kigali kuri Diamond na Rick Ross araceceka

Yanditswe: Thursday 18, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli ufite izina rikomeye muri Tanzania akaba numwe mu bagore bamaze kubyarana na Diamond yageze i Kigali aho yitabiriye ibirori by’imideli bya ’Bianca Fashion Hub’ byateguwe n’umunyamakuru uzwi nka Bianca.

Sponsored Ad

Uyu munyamideli ubivanga n’ubuhanzi n’ubushabitsi yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Kanama 2022.

Hamisa Mobetto yakiriwe na Bianca, abarimo Muyoke Alex, Rwema Denis ndetse n’abakobwa bo muri Kigali Protocol bamuzaniye indabo nk’ikimenyetso cy’urukundo no kumuha ikaze mu Rwanda.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko Abanyarwanda abahishiye byinshi by’umwihariko abazitabira igitaramo cya ’Bianca Fashion Hub’ kibaye ku nshuro ya kabiri.

Ati "Ndi hano mu gitaramo cya Bianca Fashion Hub’kandi nshaka ko Abanyarwanda bazagira ibihe byiza."

Abajijwe uko yahuye na Bianca yagize ati "Twahuye binyuze ku mbuga nkoranyambaga."

Uyu mugore w’abana babiri barimo uwo yabyaranye na Diamond yabajijwe ibyerekeranye n’umubano we na Diamond ndetse na Rick Ross ariko yirinda kurira icyo abivugaho.

Ubwo yabazwaga kuri Diamond Hamissa yavuze ko adakunda kuvuga kubyerekeranye n’umuryango we.

Ati "Ntabwo mu by’ukuri nkunda kuvuga ku muryango wanjye, abana n’ibindi."

Ku rundi ruhande ariko, uyu mugore amaze igihe avugwa mu rukundo n’umuraperi Rick Ross ndetse bivugwa ko ariwe uherutse kumuha impano y’imodoka.

Hamisa Mobetto gusa avuga ko uwamuhaye iyo modoka ari umukunzi we n’ubwo yirinze kumutangaza ndetse abajijwe niba ari Rick Ross yavuze ko ari ibanga.

Bianca avuga ko yatumiye Hamisa Mobetto nk’umuntu asanzwe akurikira ndetse agakunda ibyo akora.

Ati "Ndi umufana we, ndi umufana w’imyambarire ye ndetse n’inzu ye y’imideli [Mobetto styles] birumvikana ko rero nagombaga kumutumira bijyanye n’ibi by’imideli."

Hamisa Mobetto azaba ari umukemurampaka ureba ibijyanye n’imyambarire y’abatambuka ku itapi itukura mu birori bya Bianca Fashion Hub bizabera muri Camp Kigali ku wa 20 Kanama 2022.

Hamissa yakiriwe na Bianca bahuriye kumbugankoranyambaga bikabaviramo ubushuti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa