Miss Mutesi Aurore Kayibanda wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2012 yatunguye abaturage b’i Bugesera, anyonga igare bamukurira ingofero.
Miss Aurore usanzwe atuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ari kubarizwa mu Rwanda aho yaje mu biruhuko no gusura umuryango akomeje kugaragara atembera mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Kuri iyi nshuro yongeye kugaraga mu Karere ka Bugesera anyonga igare abaturage bamubonye bose bamukurira ingofero.
Miss Aurore ni umwe muba Miss bakunze kugaragara bahuje urugwiro cyane n’abantu benshi batandukanye ndetse afite igikundiro kuburyo bamwe usanga bavuga ko bamwigiraho uko bakwiye kwitwara.
Miss Auore aherutse kwizihiza imyaka icumi amaze yambitswe ikamba ashimira buri umwe wamushyigikiye muri urwo rugendo ndetse avuga ko ari ikamba ryamufashije kugera ku nzozi ze.
Mu butumwa buherekeza amafoto 10 yashyize ku rubuga rwa Instagram yanditse ashima Imana, inshuti n’umuryango bamubaye hafi igihe yari afite ikamba.
Ati “Ndashimira Imana ishobora byose yampaye umugisha wo kuba Nyampinga w’u Rwanda mu myaka 10 ishize kandi ikanyobora muri uru rugendo. Ndashimira buri muntu wese wanshigikiye mu buryo bumwe cyangwa ubundi cyane cyane ku bw’urukundo mwanyeretse. Ndashimira ababyeyi n’umuryango wanjye kuba barambaye hafi kandi bakanshyigikira.”
Mutesi Aurore ari mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga itandatu ari hanze yarwo. Yakomeje avuga ko imyaka 10 ishize itari yoroshye ariko yayinyuzemo neza.
Ati “Iyi myaka 10 ishize rwari urugendo rukomeye ariko turacyahagaze twemye. Imana ibahe umugisha mwese.”
Mutesi Aurore yasoje ubutumwa bwe yifashisha amagambo yavuzwe na Nelson Mandela asaba abantu kujya bishimira ibihe by’igenzi bagize mu buzima bwabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *