skol
fortebet

Amafoto:Reba ibyaranze umuhango wo gushyingura Yvan Buravan

Yanditswe: Wednesday 24, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Dushime Yvan Buravan witabye Imana kuwa 17 Kanama 2022 yashyinguwe mu cyubahiro mu muhango witabiriwe n’umuryango, inshuti z’umuryango abakunzi b’umuziki we ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Sponsored Ad

Yvan Buravan ni umuntu washenguye imitima ya benshi kubera uburyo yakoresheje igihe cye mu gusakaza ibyishimo kuri buri wese wari hafi ye akanashishikariza bose gukunda igihugu cyabo n’umuco wabo.

Mu ijoro ryo gusezera no guha icyubahiro Yvan Buravan ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, ryongeye guhamya igikundiro uyu musore w’imyaka 27 yari afite mu bato, abakuru, abakomeye n’aboroheje.

Ihema ry’ahazwi nka Camp Kigali risanzwe ryakira abantu 3000, ni ryo ryabereyemo umuhango wo kumusezeraho ariko ryuzuye bamwe barahagarara, biba ngombwa ko abakubye kabiri abinjiye basubira mu rugo bakurikira umuhango kuri internet na televiziyo.

Ubutwari bwa Yvan Buravan bwagarutsweho na buri wese wahawe amahirwe yo kugira icyo avuga. Minisitiri w’umuco n’urubyiruko, Rosemary Mbabazi yavuze ko igihugu kibuze umuntu w’ingirakamaro kandi wiyoroshyaga.

Ati “Yari umwana w’igihugu, yari umwana w’Imana. Turashimira ababyeyi ko mwamutoje neza. Yacaga bugufi bidasanzwe, bitamenyerewe iyo umuntu amaze kugira izina rikomeye. Isomo twamwigiraho nk’urubyiruko ni ugukunda igihugu ariko no gukunda Imana yatumye akivukiramo. Yari ishema ku gihugu cyacu, yari ishema ku mugabane wa Afurika.”

Umubyeyi we, Burabyo Michael yongeyeho ko mu buzima bwe bamubonaga nk’umwana ufite icyerekezo kandi uzagera kure.

Ati “Ibi bihe bya nyuma ni byo bitweretse ko yari afite inshuti koko, ibintu bye byinshi yabikoraga bucece ukabibona byarangiye utazi uko yabigenje, gusa yanakundaga umuco”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abato n’abakuru, abahanzi bagenzi ba Yvan Buravan, abanyapolitiki, abakunzi b’umuziki we, inshuti , abakomeye n’aboroheje baramuherekeza mu cyubahiro, aho ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Byari biteganyijwe ko umubiri wa Yvan Buravan ukurwa i Nyamirambo ku Ryanyuma mu rugo rw’ababyeyi be, ukerekezwa mu rusengero rwa EAR Paruwasi ya Remera, kuwusengera no gusezera.

Nyuma harabaho kumushyingura mu irimbi rya Rusororo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa