skol
fortebet

AMAFOTO utabonye ya Miss Belinda warushinganye na Gakire nyiri SELECT

Yanditswe: Tuesday 10, Oct 2017

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu tariki ya 07 Ukwakira 2017 Miss Umutoni Uwase Belinda, uri mu bahataniye mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017, yakoze ubukwe n’umukunzi we Gakire Theo Ntarugera, ubukwe bwabereye mu Mujyi wa Karongi.
Belinda yamenyekanye ubwo yiyamarizaga mu ntara y’amajyepfo yarushinganye n’umukunzi we, Theo Gakire Ntarugero nyiri SELECT KALAOS utarigeze uvuga cyane mu itangazamakuru.
Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabaye tariki 7 Ukwakira 2017 muri Moriah Hill Resort ku Kibuye i saa (...)

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu tariki ya 07 Ukwakira 2017 Miss Umutoni Uwase Belinda, uri mu bahataniye mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017, yakoze ubukwe n’umukunzi we Gakire Theo Ntarugera, ubukwe bwabereye mu Mujyi wa Karongi.

Belinda yamenyekanye ubwo yiyamarizaga mu ntara y’amajyepfo yarushinganye n’umukunzi we, Theo Gakire Ntarugero nyiri SELECT KALAOS utarigeze uvuga cyane mu itangazamakuru.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabaye tariki 7 Ukwakira 2017 muri Moriah Hill Resort ku Kibuye i saa munani z’amanywa.

Ibirori byo gusaba no gukwa Miss Umutoni Uwase Belinda byabaye kuwa 01 Ukwakira 2017, byitabirwa na bamwe mu bakobwa b’inshuti ze bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda barimo Umutesi Aisha, Ashimwe Fiona Doreen, Umutoni Tracy Ford, Shimwa Guelda, Mukunde Laurette, Nadia Mutesi ndetse na Umuhoza Simbi Fanique.

Umutoniwase Belinda afite imyaka 21, ibiro 55 akareshya na sentimetero 1.70. Ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Mount Kenya i Kigali mu mwaka wa kabiri mu Ishami ryiga ibijyanye n’Imicungire y’Ubucuruzi (Business Management), amashuri yisumbuye yayigiye ku ishuri rya Elena Guerra riri mu Karere ka Muhanga ari naho yakuriye.

REBA AMAFOTO:

Amafoto: JDC Digital Studio

Ibitekerezo

  • UBUKWE ni kimwe mu bintu bidushimisha cyane.It is a gift from our loving God,whose name is Jehovah.Kimwe no kubyara umwana.Mbega ukuntu imana idukunda !! Ikibazo nuko abantu nyamwinshi bakora ibyo imana itubuza.Urugero,couples nyinshi zirashwana,zigatandukana ndetse zikicana.Mwumvise umu captain ejobundi wishe umugora we wari Pastor.Ikindi kandi,abantu benshi bakuramo inda (abortion).Ni icyaha dukurikije Bible,kuko iyo usamye inda,it is a gift from God !!
    Nkuko statistics zibyerekana,inda bakuramo zirenze 100 millions buri mwaka.Bible yerekana ko imana iba ireba URUSORO (embryo).Bisome muli Zaburi 139:16.Abantu bakuramo inda,baba bishe umuntu.Ni icyaha gikomeye.
    UMWANZURO: Ubukwe,Kubyara umwana,bijye bituma dukunda imana yaduhaye izo MPANO (gifts).Ntibigashirire aho gusa ngo twishime,ahasigaye twigire mu byisi gusa.Ahubwo bijye bitubera Incentive (umusemburo) wo gushaka imana no kuyikorera.Ese mwari muzi ko n’ibi dukora byo KUBWIRIZA abantu,imana ibisaba umukristu nyakuri wese? Yohana 14:12.
    Iyi mirongo ya Bible tubaha,namwe muba mukwiye kwiga Bible mukamenya icyo imana ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa