skol
fortebet

Amafoto y’umuherwe Kanye West yongeye kurikoza ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imyambarire y’umuherwe akaba n’umunyamideli Kanye West yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amafoto yafashwe uyu muraperi ari mu mihanda yo mu Butaliyani yambaye mu buryo budasanzwe n’icupa mu ntoki ryashizemo icyo kunywa.

Sponsored Ad

Uyu muraperi yagaragaye yambaye ipantalo itamukwiye neza ku buryo agenda ayikandagira , nta nkweto yari yambaye ndetse n’icupa mu ntoki.

Ni imyambarire yatumye benshi bibaza ku mitekerereze y’uyu muraperi wiyenguriye ibijyanye no kumurika imideli.

Bamwe mu bagarutse kuri aya mafoto banditse bavuga ko Kanye West [Ye] yaba afite ikibazo cyo mu mutwe abandi bakabyita imideli (Fashion).

Uwitwa Olamile Khan1 yanditse agira ati “Iyo utambaye inkweto uri umukire bavuga ko uri kumurika imideli, ariko iyo ukennye babyita uburwayi bwo mu mutwe.”

Undi we yagize ati “Umuvandimwe ashobora kuba atekereza ko ari Yesu.”

Obaje mujnr ati “Kanye yari afite kimwe mu birango by’inkweto byubahwa cyane kuba agenda yambaye ibirenge. Sinzi icyo Kanye ari guhura nacyo gusa akeneye gushakirwa amahoro ndetse n’ubuvuzi bwihariye.”

Kwambara ibirenge akajya mu muhanda si bishya kuri Kanye West dore ko mu ntangiro ya Kanama 2023 nabwo yafotowe agenda mu muhanda nta nkweto yambaye ibintu Bianca Censori (umugore wa Kanye West) nawe asigaye akora.

Kugeza ubu ntibiratangazwa icyo uyu muraperi n’umugore bari gukora mu Butaliyani dore ko bahamaze ukwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa