skol
fortebet

Amafoto y’umukerucu ufatwa nk’umu-Slayqueen ukuze ku Isi akomoje gutangaza benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 24, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukecuru w’imyaka 93 y’amavuko akomeje gutangaza abantu benshi kubera uburyo yigaragaza kumbuga nkoranyambaga.
Helen Van Winkle yavutse mu 1928 akomoka muri Kentucky muri Amerika avugako yakunze ibijyanye n’imyambarire akiri muto ariko ngo mugihe cye kwigaragara ntibyari byoroshye.
Muri 2018 mu kwezi kwa Karindwi, ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 90 Uyu mukecuru ukunda ibijyanye n’imyambarire, amaze kuba icyamamare kubantu bakoresha imbuga nkoranyambaga afatwa nk’umukecuru w’umu (...)

Sponsored Ad

Umukecuru w’imyaka 93 y’amavuko akomeje gutangaza abantu benshi kubera uburyo yigaragaza kumbuga nkoranyambaga.

Helen Van Winkle yavutse mu 1928 akomoka muri Kentucky muri Amerika avugako yakunze ibijyanye n’imyambarire akiri muto ariko ngo mugihe cye kwigaragara ntibyari byoroshye.

Muri 2018 mu kwezi kwa Karindwi, ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 90
Uyu mukecuru ukunda ibijyanye n’imyambarire, amaze kuba icyamamare kubantu bakoresha imbuga nkoranyambaga afatwa nk’umukecuru w’umu slayqueen ukuze cyane kurusha abandi.

Helen Van Winkle avugako kugirango atangire kwiyerekana byatewe n’umwuzukuru we.

Helen yatangiye kwigaragaza muri Mata 2014 biturutse kumwuzukuru we witwa Kennedy w’imyaka 17.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru The Sun, yagize ati “Nakuze nkunda kwambara imyambaro igezweho uretse ko mugihe cyacu kwigaragaza byabaga bigoranye, umunsi umwe umwuzukuru wanjye yansanze murugo abonye ukuntu nambaye, yansabye kumfotora, iyo foto ayishyira kuri internet ayishyizeho yarakunzwe cyane bituma ntangira kujya nshyiraho amafoto yanjye”

Ubwo Helen yatangiraga kugaragaza amafoto ye yakunzwe cyane n’abantu b’ibyamamare barimo nka Miley Cyrus, Nicole Richie, Rae Sremmurd, Fergie ndetse naba Kardashians nabandi.

Umukecuru w’imyaka 93 y’amavuko akomeje gutangaza abantu benshi kubera uburyo yigaragaza kumbuga nkoranyambaga.

Ku myaka 85, Baddie Winkle kwamamara kwe byatumye abona amasezerano yo kwamamaza ibikorwa bya vodka na smirnoff.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru The Mirror yavuzeko kuva yatangira kwiyerekana kuri internet byatumye yinjiza amafaranga menshi cyane kurusha amafaranga yose yatunze mubuto bwe.

Yagize ati “Navutse mu 1928 mugihe cy’ubukene bukomeye, amafaranga yari make, icyo gihe nabwo narambaraga ariko ntamafaranga nigeze mbibonamo nkayo maze kwinjiza ubungubu.”

Uyu mukecuru avugako ibihe byamubaje cyane mu mibereho ye ari igihe yaburaga umugabo we mugihe bizihizaga isabukuru y’imyaka 35 bari bamaze bakoze ubukwe.

Ku myaka 85, Baddie Winkle kwamamara kwe byatumye abona amasezerano yo kwamamaza ibikorwa bya vodka na smirnoff.


Ubwo Helen yatangiraga kugaragaza amafoto ye yakunzwe cyane n’abantu b’ibyamamare barimo nka Miley Cyrus, Nicole Richie, Rae Sremmurd, Fergie ndetse naba Kardashians.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa