skol
fortebet

Amafoto ya Cyusa Ibrahim n’umukunzi we bari mubihe byiza I Dubai akomeje kuvugisha benshi

Yanditswe: Monday 28, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’indirimbo za Gakondo Cyusa Ibrahim yashyize ku mugaragaro urukundo afitiye Jeanine Noach mu birori by’isabukuru byabeyeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize tariki 27 Gashyantare 2022, ni bwo Jeanine usanzwe ari Nyirasenge wa Nyampinga w’u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, yizihije isabukuru y’amavuko.

Cyusa yamwifurije isabukuru y’amavuko, avuga ko amukunda. Uyu muhanzi amaze iminsi yandika ko ‘Jeanine ari we byishimo bye’.

Mu ijoro ry’iki Cyumweru, Cyusa yahuriye na Jeanine mu Mujyi wa Dubai amufasha kwizihiza isabukuru y’amavuko, yarimo inshuti zabo za hafi. Jeanine yari amaze iminsi mu Bubiligi.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko Cyusa Ibrahim ari mu rukundo na Jeanine Noach. Nyuma y’uko aya makuru akwirakwiye, uyu muhanzi yabibajijweho niba koko baba bari mu rukundo abihakana yivuye inyuma. Ibi yabihakanye mu kiganiro aherutse kugirana na Isimbi Tv.

Aho yasubije agira Ati “Ni inshuti yanjye ikomeye, turi inshuti ariko iby’urukundo nanjye nabibonye mu itangazamakuru sinzi aho byavuye kuko n’ababyandikaga nta wigeze ashaka kubimbaza.”

Uyu muhanzi yabwiye INYARWANDA dukesha iyi nkuru ko impano iruta izindi yageneye umukunzi we ari indirimbo yise ‘Uwanjye’ yamuhimbiye. Ati “Twahuriye i Dubai kubera ko we yari ari mu Bubiligi…Duhura yakunze indirimbo naririmbye yitwa ‘Uwari uwanjye’."

"Ntabwo nari kujya kumwita uwari uwanjye kandi mufite. Mpita mwita uwanjye rero. Iyo ndirimbo yitwa ‘Uwanjye’.”

Cyusa yavuze ko atagiye guhita asohora iyi ndirimbo, ariko ko agiye gutangira gufata amashusho yayo kandi ko Jeanine azayigaragaramo ‘kuko ni we ndirimba’.

Cyusa aherutse gutomora umukunzi we agira ati “Impuha nizijure mundeke mvuge imvaho. Wowe nseko y’umusereko ukaba inyamibwa mu ngenzi; amenyo nk’ingwa yera; imico myiza ikuranga yavugwa n’abakuzi ingingo. Uw’imbabazi wa cyusa Jeanine Noach.”

Cyusa yafashije umukunzi we kwizihiza isabukuru y’amavuko mu buryo bwihariye


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa