skol
fortebet

Amafoto ya Kylian Mbappe ari kumwe na Kim Kardashian mu bihe byiza yavugishije benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 07, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amafoto y’umukinnyi umaze kwigarurira imitima ya benshi ku Isi Kylian Mbappe arikumwe n’umugore w’icyamamare mu kumurika imideli Kim Kardashian uzwiho gutera umwaku abagabo yateje ururondogoro ku mbugankoranyambaga.
Kylian Mbappe ufite ahazaza hatarasobanuka neza ngo hamenyekane ikipe azakinira mu mwaka utaha w’imikino, yagaragaye mu nzu ya Michael Rubin iherereye kuri Long Island muri New York mu birori, byari byitabiriwe n’ ibyamamare muri ruhago, mu muziki,Basketball na NFL.
Kylian Mbappe (...)

Kylian Mbappe nk’umwe mu bakinnyi ba ruhago bari bahari bagaragaye ari kumwe na Tom Brady uzwi cyane muri NFL, Joel Embiid na James Harden bazwi muri NBA, ndetse n’umukinnyi wa film Leonardo DiCaprio nawe yari ahari.

Ndetse kandi abo mu muryango wa ba Kardashian bari babyitabiriye hamwe n’ibihangange mu muziki birimo Jay Z n’umugore we Beyonce, Justin Bieber n’umugore we Hailey Baldwin n’abandi.

Amwe mu mashusho yagiye hanze agaragaza uko byari byifashe, yagaragayeho Kylian Mbappe na Kim Kardashian basa n’abahuje urugwiro, yatumye abafana b’uyu mufaransa bagira impungenge ku hazaza he.

Kylian Mpabbe yateye impugenge abafana bamubonye agirana ibihe byiza na Kim Kardashian

Mbappe na Kim bahuje urugwiro bituma benshi babigiraho ikibazo

Kim Kardashian yashinjwe n’abafana bamwe b’ikipe ya Arsenal gutera umwaku ikipe yabo igatakaza igikombe cya Shampiyona. Iyi kipe ya Arsenal yarushaga Manchester City amanota umunani ubwo uyu mugore yajyaga kureba umukino wayo muri Werurwe, ubwo yakinaga na Sporting CP muri Europa League.

Usibye kuba Arsenal yarasezerewe muri Europa League muri iryo joro, imikino yakurikiye muri Shampiyona yayibereye inzozi mbi kugeza itakaje igikombe cya Shampiyona mu mikino 10 ya nyuma.

Nyuma yo kuva mu Bwongereza, Kim Kardashian yagiye kureba umukino w’ikipe ya PSG itsindwa n’ikipe ya Rennes 2-0, ukaba ari umukino wa mbere iyi kipe yari itsindiwe iwayo mu minsi 715 yari ishize.

Bamwe basabye Kim kugendera kure Mbappe ngo atazamuyobya

Abafana bagendera kuri ibi bakavuga ko uyu munyamidelikazi yaba atera umwaku, babonye aya mashusho bihutira kugira inama Mbappe yo kumujya kure dore ko Kim azwiho guhita akundana n’ibindi byamamare bahuye muri ubu buryo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa