skol
fortebet

AMAFOTO ya Nicki Minaj agaragaza ko atwite yateje urujijo

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2017

Sponsored Ad

Amafoto y’umuraperikazi Nicki Minaj amugaragaza nk’ukuriwe yateje urujijo mu bakurikirana umunsi ku wundi. Bamwe batangiye kuvuga ko inda atwite yayisigiwe n’umukunzi we Meek Mill batandukanye mu minsi ishize.
Ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Instagram, hasakajwe amafoto ya Nicki Minaja bigaragara ko agiye kwibaruka mu minsi iri imbere. Imwe igaragaza ko uyu muraperi yishimiye cyane kuba agiye kwakira imfura ye yategereje kuva cyera.
Uyu muraperikazi yanditse ku rukuta rwe rwa instagram (...)

Sponsored Ad

Amafoto y’umuraperikazi Nicki Minaj amugaragaza nk’ukuriwe yateje urujijo mu bakurikirana umunsi ku wundi. Bamwe batangiye kuvuga ko inda atwite yayisigiwe n’umukunzi we Meek Mill batandukanye mu minsi ishize.

Ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Instagram, hasakajwe amafoto ya Nicki Minaja bigaragara ko agiye kwibaruka mu minsi iri imbere. Imwe igaragaza ko uyu muraperi yishimiye cyane kuba agiye kwakira imfura ye yategereje kuva cyera.

Uyu muraperikazi yanditse ku rukuta rwe rwa instagram ashimangira ko ’ari igihe yakomeje gutegereza cyageze cyo kubona imfura ye’. Anavuga ko ’ yishimiye gusangiza abakunzi be iyi inkuru nziza kuri we’.

Iyi foto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Hari abavuze ko adatwite ko ahubwo ari imyenda yambaye ituma imugaragaza nk’utwite. Hari n’abandi bavuze ko yashatse guhishura ukuri nk’uko Beyonce umugore wa Jay z yabikoze mu minsi ishize avuga ko atwite impanga.

Si ubwa mbere, Nicki byaba bivuzwe ko atwite kuko mu Ukwakira, 2016 uwahoze ari umukunzi we Meek Mill, yashyize hanze amafoto agaragaza ko umukunzi we atwite ariko abantu barategereje ko abyara baraheba.

Kugeza ubu, bamwe mu bafana batangiye kumwifuriza urugo rwiza ari nako bamwifuriza kuzabyara neza. Bamwe mu bakunzi be bavuga ko uyu mugore yari amaze iminsi atavugwa mu bitangazamakuru akaba aribyo yuririyeho atangaza ko atwite kugirango yongere avugwe.

Nicki Minaj watandukanye na Meek Mill, biravugwa ko atwite

Urukundo rwa Nicki Minaj na Meek Mill rwatangiye kuvugwa nyuma y’aho uyu mukobwa atandukaniye na Safaree Samuels bari bamaranye imyaka 12 ndetse bivugwa ko Meek Mill yaba ari we ntandaro yo gushwana kwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa