skol
fortebet

Amafoto ya Rihanna mu myambaro igaragaza inda y’umwana atwite yongeye kuvugisha benshi [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 14, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamidelikazi Rihanna akomeje kwigaragaza mu myambaro idasanzwe yerekana inda atwite irihafi kuvuka.
Uyu muhanzikazi udasiba kuvugwa mu itangazamakuru yongeye kugarukwaho cyane nyuma yaho yaserutse mu myambaro igaragaza inda atwite atuma benshi bibaza impamvu atajya ahisha inda kuva yatangaza ko yenda kwibaruka. Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye by’imyidagaduro birimo Page Six, People Magazine hamwe na Hollywood Life, Rihanna yitabiriye ibirori byo kumurika ibirungo by’ubwiza (...)

Sponsored Ad

Umunyamidelikazi Rihanna akomeje kwigaragaza mu myambaro idasanzwe yerekana inda atwite irihafi kuvuka.

Uyu muhanzikazi udasiba kuvugwa mu itangazamakuru yongeye kugarukwaho cyane nyuma yaho yaserutse mu myambaro igaragaza inda atwite atuma benshi bibaza impamvu atajya ahisha inda kuva yatangaza ko yenda kwibaruka.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye by’imyidagaduro birimo Page Six, People Magazine hamwe na Hollywood Life, Rihanna yitabiriye ibirori byo kumurika ibirungo by’ubwiza kompanyi ye Fenty Beaury yasohoye. amaze aseruka mu ijipo ndetse n’agapira ko hejuru gahisha amabere mugihe inda yose igaragara.

Ikinyamakuru Vogue Magazine cyavuze ko abantu bamaze kumenyera kubona Rihanna yambaye imyenda igararagaza inda atwite guhera mu kwezi kwa Gashyantare kuva yatangaza ko yitegura kwibaruka imfura ye n’umukunzi we A$AP Rocky.

Gusa kuri iyi nshuro abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga babajije uyu muhanzikazi impamvu atajya yambara imyenda ngo yikwize nk’umubyeyi ukuriwe. Abandi nabo bibazaga niba impamvu atajya yambika inda ye hari aho bihuriye n’imideli.

Mu mafoto akurikira irebere Rihanna wongeye guseruka mu myambaro igaragaza inda atwite:


Refe:dailymail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa