skol
fortebet

Amafoto ya Shaffiah Rizinde Reine witabye Imana akababaza benshi i Kigali

Yanditswe: Tuesday 01, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Shaffiah Rizinde ni umwanditsi, Umusizi ndetse akaba n’umuhanzi. Mugitondo cyo Kuwa 27 Gashyantare 2022 nibwo kumbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amakuru ko yitabye Imana. bamwe bakavuga ko yaba yiyahuye bitewe n’Ubutumwa yaramaze iminsi yanditse ariko kugeza ubu icyateye urupfu rwe Nta rwego narumwe rubifitiye ububasha rurabitangaza

Sponsored Ad

VIDEO IVUGA KURUPFU RWA RIENE RIZINDE SHAFFIA

Mumpera za 2021 nibwo Shaffiah yanditse ubutumwa kurukuta rwe rwa Twitter, butabaza urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, abusaba gukurikirana ikibazo yari yagiranye na Mashariki Africa Film Festval, kukuba barahawe amahugurwa yo gutunganya filime ariko bikaza kurangira filime ye yibwe ndetse ikanahindurwa.

Ubwo butumwa bwagiraga buti" Twahawe amahugurwa na Mashariki, Filime yacu ivuga k’Umukobwa wabaga mubuvumo n’abantu batatu itoranywa muzizaterwa inkunga. ndetse na Iyugi Productions yiyemeza kuyitunganya, ariko byakozwe igice ndetse bikorwa nabi"

Reine yababaje benshi

Muri ubu butumwa, Shaffiah avuga ko " Bamwe mubantu bo muri Mashariki baraduhamagaye ngo tubahe amashusho twafashe ya filime yacu, twarayabimye. nyuma bagiye kuwayafashe (DOP) bahamarayo iminsi ndetse nyuma filime yacu iza guhindurwa n’abakinnyi barahindurwa"

Yakomeje avuga ko ibitekerezo byabamwe mubanditsi bakiri bato bipfukiranwa kandi byaba byiza bihita byitwarirwa nabo bakomeye. "Ni akarengane".

Nyuma yubu butumwa, hari ubundi bwacicikanye kumbuga nkoranyambaga, bugaragaza ko bwanditswe na Shaffiah muri uyu mwaka. muri bwo haraho yanditse avuga ko hari igihe abantu bahatirwa kubaho uko abandi babishaka nyamara bo ntacyemezo nakimwe bakwifatira. ibi kandi bikaba biganisha kumitekerereze mibi yo Kwiyahura.

Ubu butumwa bufite umutwe uvuga ngo "Reka tubivugeho". mu gika cya 3 nicya 4 harimo amagambo benshi bibajijeho ndetse bamwe bagahamya ko ashobora kuba yarahuye nikibazo cy’indengamitekerereze (Depression) akaba yahitamo kwiyambura ubuzima.

Agira Ati" Baduhatiye kwicara tugakurikira ibyigisho byo kugira ikizere, Kurokoka ndetse no kuganduka. ntanumwe wigeze avuga ashize amanga ngo avuge icyo kubaho (Living) aricyo, Indengamitekerereze, Irungu rikabije ndetse n’ibitekerezo byo kwiyahura"

Akomeza agira ati" Bakoze indirimbo yubahiriza isi y’ubumuntu. gusa ntanumwe wigeze yibuka kongeraho umurongo uvuga kunyamanswa ziyambika ubumarayika nyamara zuzuye urwango, Ishyari, Ubwibone, Abicanyi ndetse nububi bukabije"

Ubu butumwa busoza bugira inama abantu kwihagararaho bagashikama bakaba abo baribo kandi bakajya baganira nabandi bagasangira ibitekerezo.

Shafiah yitabye Imana akiri muto

Mubundi butumwa bwababaje benshi bwakwirakwiye kumbuga nkoranyambaga ni urwandiko yise ’Urwo gusezera rugenewe Imana’

Muri rwo, avuga ko yasenze Imana kenshi ayisaba kuba umuntu usanzwe, ukundwa uko ari, ndetse ko nta birenze yigeze ayisaba. gusa we icyo yaje gusubizwa ari ukwangwa ndetse nagahinda gakabije. ati" naratengushye"

Kumusozo wabwo, asezera uwitwa Elas amwifuriza kutazangwa nkuko we byamugendekeye.







Amafoto ye hafi ya yose aba yisekera!

Ibitekerezo

  • biragaragara ko uyu yiberaga mu isi iri virtuel cyane. Akenshi iyo ubonye nta byishimo biyibamo (ari nako bimeze) uhitamo kwiyambukira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa