skol
fortebet

Amafoto ya Super Manager na Mushiki wa Perezida Ruto akomeje kuvugisha benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 21, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Gakumba Patrick uzwi ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya ‘Super Manager amaze Ukwezi muri Kenya aho yagiye agaragara ari kumwe na Muthoni Githuyki Ruto, mushiki wa Perezida wa Kenya William Ruto.

Sponsored Ad

Super Manager mu gihe cy’Ukwezi ari muri Kenya amafoto ye yararikoroje ku mbuga nkoranyambaga aho yagaragaye ari kumwe na Muthoni Ruto, mushiki wa Perezida wa Kenya, bwana William Ruto. Bari mu mudoka y’uyu mukobwa yo mu bwoko bwa Audi.

Ni imodoka ihenze cyane, ihagaze Miliyali eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Super Manager mu kiganiro kigufi yahaye InyaRwanda yavuze ko uyu”Uyu mukobwa yamenyeye kuri YouTube. Biriya biganiro nkora nkavuga ariya magambo ya from zero to hero, ahuye neza n’amagambo ya musaza we William Ruto akunda kuvuga’I am the hustler and the son of no body’ aya magambo rero ahuye n’ayanjye.


Yagiye ambona mu biganiro arankunda. Amenye ko ndi muri Kenya ashaka uko twahura”. Nta bindi byinshi yifuje gutanga kuko amaherezo nzagaruka mu Rwanda.


Uyu Mukobwa ni muntu ki?


Muthoni Githuyki Ruto ni mushiki wa Perezida wa Kenya, William Ruto. Ni umwe mu bakozi bari hafi ya musaza we dore ko akora mu bijyanye n’ikoranabuhanga”IT” mu biro by’umukuru w’igihugu.

Agenda mu mudoka ifite umutekano udasanzwe, irimo ubwiherero, n’ubwogero. Biragoye ko wabona uyu mukobwa ku mbuga nkoranyamba no mu bitangazamakuru. Niba ubishidakanyaho andika amazina ye ku mashakiro ya murandasi atandukanye uraza kubibona uburyo arinda ubuzima bwe itangazamakuru.

Super Manager n’uyu mukobwa bakunze guhurira kenshi muri Hoteli “Four Points by Sheraton Nairobi Hurlingham” iherereye i Nairobi. Ni Hoteli y’inyenyeri enye. Kuyiraramo ijoro rimwe mu cyumba cyo hasi i wishyura asaga Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Icyumba gihenze kigera muri Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ijoro rimwe. Super Manager akaba atifuje gutangaza byinshi ku mubano we na Muthoni Ruto ariko akaba baragiranye ibihe byiza muri Kenya.

Super Manager amaze ukwezi muri Kenya. Bimwe mu bikorwa byamujyanye harimo gahunda zo kugurisha abakinnyi babiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa