skol
fortebet

AMAFOTO ya Young Grace wazibukiriye idini ya Isilamu anywa inzoga yaciye ibintu

Yanditswe: Monday 09, Oct 2017

Sponsored Ad

Abayizera Marie Grace[Young Grace] ni umwe mu bahanzikazi bo mu Rwanda bakora Hip Hop, yasakaje amashusho ayanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram amugaragaza agotomera inzoga y’uruganda rwa SKOL.
Uyu muraperi wazibukiriye idini ya Isilamu aherutse gutangaza ko yabaye umurokore ndetse ko yakiriye Kirisitu nk’umwami n’umukiza.Icyo gihe yavuze ko asigaye ari umuyoboke w’idini rishya risengera i Nyamirambo ryitwa Zeal of the Gospel church riyoborwa n’umunyabitangaza Prophet Sultan Eric.
Mu (...)

Mu Ugushyingo 2016 yatangaje ko amaze amezi atanu asengera muri iri torero kuri ubu bimeze nk’aho nta kanunu ko kuhasubira ndetse na bamwe mu bakekwagwa kuba yarabajyanyeyo barimo K.John, Anita Pendo, Lil G, Nizzo, Aime Bluestone n’abandi ntibakihagaragara.

Aya mafoto niwe wayashyize hanze yerekanaga ibyishimo bidasanzwe nyuma yo gucigatira inzoga ya Skol.

Bamwe mu bakurikirana bakomeje kumubaza uko amerewe niba yumva aguwe neza yakomeza.

Mu myaka yatambutse hari byinshi byagiye bivugwa kuri uyu mukobwa gusa rimwe na rimwe bikagaragara nk’ibinyoma ibindi bikaza kugaragara nk’ukuri bitewe n’uburyo uyu mukobwa yagiye yitwara.

Si ubwa mbere uyu mukobwa afotowe asoma ku nzoga ku karubanda kandi ari umurokore akunda kuvuga ko ari uburenganzira bwe kuzinywa cyane ko yujuje imyaka yabyo ndetse n’idini ye ikaba itabibuza

REBA AMAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa