Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzaniya, Diamond Platnumz ari mugahinda gakomeye nyuma yo gufungirwa umuyoboro we wa YouTube
Amakuru avuga ko Youtube Channel y’uyu muhanzi ku munsi w’ejo tariki ya 24 Mata 2022, ariho yashimuswe n’abantu batazwi nyuma baza gushyiraho amashusho amwe arenga kumabwiriza yumuryango wa YouTube ashobora kuba yatumye umuyoboro uhagarikwa.
Nkuko Rick Media ibitangaza ,biravugwa ko Chanel y’uyu muhanzi yakuweho ndetse n’indirimbo ze zitandukanye utashobora kuzireba.