skol
fortebet

Amakuru mashya ku rupfu rw’umunyarwanda waguye muri Kenya azira umukobwa

Yanditswe: Monday 21, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Biravugwa nyakwigendera Rubayita Siragi umunyarwanda wari usanzwe uba muri Kenya ,yazize umukobwa nyuma yo kurwana na mugenzi we witwa Dancan Khamala bapfa uyu mukobwa.

Sponsored Ad

Ibi byabereye mu mujyi muto wo muri Kenya witwa Iten,usanzwe witorezwamo abasiganwa ku maguru bo hirya no hino.

Kenya Report ivuga ko umukobwa utatangajwe amazina yigeze kujya mu rukundo na Rubayita mbere yuko yisangira umunyakenya.

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko uyu munyarwanda yarwaniye inkumi n’uyu munyakenya.

Polisi yahise ita muri yombi Khamala n’uyu mukobwa ngo bakorweho iperereza.
Amakuru avuga ko uyu munyakenya yabwiye umutoza we ko uyu mugore nubwo yahoze ari umukunzi wa Sirag ariko yari yaramaze kumugira umugore,basigaye babana.

Yavuze ko kuwa kane w’icyumweru gishize yamuteye aho asanzwe afite ibikorwa byo kogosha abantu.

Ati “ Uyu mugore yari umugore wanjye.Yigeze kujya mu rukundo n’umunyarwanda ariko bari barashwanye mu gihe cy’amezi nka biri ashize.Kuwa kane w’icyumweru gishize, uyu munyamahanga aza kwiyenza muri salon yanjye ahita agenda.Sinzi icyo yashakaga.”

Uyu yabwiye umutoza we ko uyu munyarwanda yari yaratandukanye n’uwo bari kumwe mu rukundo mbere yuko ajya kubana nawe.

Ibitekerezo

  • Mbega ibintu biteye agahinda nonese yahasize ubuzima? Yamukubise icyi kugirango apfe? Ndumva birimo urujijo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa