skol
fortebet

Amashusho agaragaza umutoza wa Rayon Sports yigisha abana yakoze ku mitima ya benshi(VIDEO)

Yanditswe: Wednesday 01, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sport Jorge Paixão akomeje kuzamura amarangamutima ya benshi kubera ibikorwa bitandukanye by’urukundo arimo agirira abana umunsi ku wundi kuri iyi nshuro yongeye kugaragara arimo yigisha abana.

Sponsored Ad

Uyu mutoza ukunze kugaragara ari kumwe n’abana inshuro nyinshi yongeye kugaragara bisa nkaho arimo abaha inyigisho nkuko amashusho yabigaragaje bikora ku mitima ya benshi.

Jorge Paixão aherutse kugaragara kandi arimo asangira n’abana ni amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram maze ayaherekeresha amagambo agira ati"Mu buzima guha abandi ibyishimo ni cyo kintu cyiza twakishimira. Ntacyo bivuze niba uri umukire cyangwa umukene, uri umuzungu cyangwa umwirabura. Imitima yacu ni imwe. Ruhago warakoze kumpa ibi bihe by’agatangaza".

Uyu mutoza akomeje kwishimirwa na benshi kubera ibikorwa bye by’umwihariko abakunzi ba Ruhago.

Ibitekerezo

  • Igitangaje Niki Koko cg nuko Ari inzobe bimwebavuga ko inzobe itangarira benshi niyo yakitsamura gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa