skol
fortebet

Amashusho y’indirimbo nshya ya Sam Smith akomeje kuvugisha benshi

Yanditswe: Tuesday 31, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amashusho ari mu ndirimbo nshya y’umuhanzi Sam Smith yise ‘I’m not here to make friends’ akomeje kuvugisha benshi ku bakoresha imbugankoranyambaga bavuga iyi ndirimbo yari ikwiye kugira amabwiriza ayigenga hakabaho n’umupaka ku bantu bemerewe kuyireba.

Sponsored Ad

Iyi ndirimbo iri kuri album ya kane ya Sam Smith yise ‘Gloria’ yasohoye tariki 27 Mutarama 2023, ntiyavuzweho rumwe n’abayirebye nyuma yuko igaragayemo abasore bambaye imyenda y’imbere gusa bari kubyinana mu buriri.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ‘TMZ’, ni amashusho atavuzweho rumwe n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko yarakwiye gushyirwaho amabwiriza yo kutarebwa n’abana batujuje imyaka y’ubukure, cyane ko iri ahantu bose bayishaka bakayireba.

Ni ndirimbo igaragaza na none uyu musore yambaye imyenda y’abagore y’imbere, hejuru yambaye ubusa akajya amenywaho amazi, ibintu byatumye abantu bavuga ko ari ukwigisha abana bayireba ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina.

Samuel Frederick Smith w’imyaka 30, ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka mu Bwongereza, ubarizwa mu muryango w’abaryamana bahuje igitsina (LGBTQ).

Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Stay with me’, ‘Too Good at Goodbyes’, ‘Dancing with the strangers’ n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa