Amerika: Abaturage babarirwa mu bihumbi barigaragambije bamagana ubutegetsi bwa Trump kuri Pasik
Yanditswe: Wednesday 23, Apr 2025

Mu mpera z’icyumweru cya Pasika yo ku wa 19 Mata 2025, abaturage babarirwa mu bihumbi bahuriye mu myigaragambyo yamagana imiyoborere ya Perezida Donald Trump hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse no mu bihugu by’inshuti nka Irlande.
Iyo myigaragambyo yari yateguwe n’ihuriro ryitwa 50501 Movement, ryatangijwe n’abaturage basanzwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga, rigamije guharanira impinduka no kurwanya ubutegetsi bw’igitugu.
Abigaragambya baturutse mu byiciro bitandukanye by’imibereho y’abaturage, barimo abanyeshuri, abakozi, abarimu, abanyapolitiki n’abandi. Bose bari bafite ibyapa n’imizindaro bigaragaza ubutumwa bwabo, aho basabaga guharanira ubwisanzure, kurengera ibidukikije, kurwanya ivangura no kwamagana ubufatanye budasobanutse bwa Perezida Trump n’abashoramari b’ibikomerezwa nka Elon Musk.
Mu mijyi nka New York, Chicago, San Francisco na Washington D.C., imyigaragambyo yabaye ndende kandi ikurikiranwa n’ibitangazamakuru bikomeye. Nk’uko The Guardian yabitangaje.
iyi myigaragambyo yabaye imwe mu mpuruza zikomeye zerekana ko abaturage batishimiye icyerekezo igihugu kirimo gufata, cyane cyane nyuma y’ihinduka ry’imisoro, igabanuka ry’inkunga ku rwego rw’ibidukikije, n’itotezwa ry’abimukira. Abateguye iyi myigaragambyo bavuze ko bazakomeza urugamba kugeza ubwo abaturage bazasubizwa ububasha bwabo mu buryo bunoze.
Bashimangiye ko imyigaragambyo yabo igamije gutanga ubutumwa bukomeye ku bayobozi, ariko ikaba ikorwa mu mahoro no mu buryo bwubahiriza amategeko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *