skol
fortebet

Amwe mu mafoto ya Yvan Kagame ari kumwe n’ibyamamare byo muri Amerika

Yanditswe: Monday 13, Nov 2017

Sponsored Ad

Yvan Cyomoro Kagame ni imfura mu muryango wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame, akaba avukana n’abahungu babiri n’umukobwa umwe , barimo Ian Kagame na Brian Kagame ndetse na mushiki we Ange Ingabire Kagame.
Paul Kagame washakanye na Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n’umuryango we bakunze kwidagadura ndetse bakagaragara kenshi bacinya akadiho mu ruhame bitandukanye kure n’abandi bakuru b’ibihugu.
Jeannette Kagame ndetse (...)

Jeannette Kagame ndetse n’umukobwa we, Ange Kagame bakunze kugaragara kenshi bitabiriye ibitaramo bitandukanye birimo ibyo kumurika imideli cyangwa se ibyo abasizi n’abageni bahuriza hamwe bakamurika ibihangano by’abo banditse cyangwa se imivugo.

Muri Kanama uyu mwaka , Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aherekejwe n’abana be ,Ivan Kagame na Ange Kagame yatashye ku mugaragaro mugaragaro ikibuga cya Basket cyatunganyijwe ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’Abanyafurika bakinnye Shampiona ya Basketball muri Amerika (NBA) rizwi ku izina rya Giants of Africa.

Ku ruhande rwa Ivan Kagame ,yiyeguriye umukino wa Basket Ball.Yakunze kugaragara mu ruhame ari kumwe n’umubyeyi we mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda.

Kuri ubu hari amwe mu mafoto ya Ivan Kagame arikumwe n’ibyamamare mu muziki wa Amerika nka Dj Khaled , Fat Joe , 2chainz n’abandi.
REBA AMAFOTO:

Yvan ari kumwe na Dj Khaled[uri imbere ye]

Fat Joe na 2chainz imbere ya Yvan Cyomoro

Ange Kagame yari kumwe na Sonia Mugabo usanzwe umwambika

Madamu Jeannette Kagame yari yitabiriye ibirori byo kumurika imideli

Abana ba Perezida Kagame

Perezida ya kuri Skit mu kiyaga cya Kivu

Ange Kagame yari yitabiriye ibirori i Nyamirambo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa