skol
fortebet

Amwe mu mafoto yaranze ibirori by’isabukuru ya Muhoozi yitabiriwe na Perezida Paul Kagame(Amafoto)

Yanditswe: Tuesday 26, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa 23 na 24 Mata 2022 yari iminsi y’ibyishimo kuri Lt Gen Muhoozi umugaba w’ingabo zirwanira k’ubutaka bwa Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida w’iki Gihugu wizihizaga ibirori by’isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 48.

Sponsored Ad

Ni ibirori byari byatumiwemo abantu benshi batandukanye barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wanamugeneye ubutumwa bumwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendorw’ubuzima asigaje anamushimira kuba yaramutumiye no kuba yaragize uruhare mu nzira yo kugarura umubano ku bihugu byombi.

Yagize ati:Ati “Imyaka 48 ivuze ko hari igihe amaze kubaho ariko na none ivuze ko akiri muto. Icy’ingenzi ni uko yabayeho muri iki gihe ndetse n’indi myaka myinshi iri imbere azayikoresha neza kurushaho. Ndashaka kandi kubwira Muhoozi ko hari byinshi bimwitezweho ku buryo akwiriye gukomeza inzira yatangiye. Wakoze cyane kuntumira mu birori by’isabukuru yawe.”

yakomeje ashimira Muhoozi kugira uruhare mu guhuza ibihugu byombi avuga ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu bifitanye amateka akomeye.

Ati “Niba kongera guhuza u Rwanda na Uganda byari bikeneye wowe (Muhoozi) kugira ngo ube umuhuza, ndabishimira Imana. Dufite ibibazo hagati y’ibihugu byacu ariko nari mfite icyizere ko ari iby’igihe gito. Umurunga uduhuje urakomeye [...] Abajenerali beza ntabwo ari abatsinda intambara, ni abatsindira amahoro. Ndishimye kuva warahuje ibihugu byacu byombi.”

Muhoozi nawe yashimiye Perezida Paul Kagame kuba yitabiriye ubutumire bwe, avuga ko ari umugabo urangwa n’ukuri kandi kuba yarateguye ibirori bye u Rwanda rubifitemo uruhare.

Ati “Mu buryo bwihariye ndashaka gushimira Paul Kagame kuba yaritabiriye ubutumire bwanjye akaza muri ibi birori. Turabizi ko ari itangiriro ry’ibindi bintu byinshi byiza biri imbere. Perezida Kagame ni umuntu udahisha ikimurimo kandi ni umugabo uvugisha ukuri. Avugisha ukuri kandi ntaca ibintu ku ruhande.”

Gen Muhoozi yavuze ko mu byafashije u Rwanda na Uganda kujya mu murongo wo kwiyunga ari ibiganiro biciye mu kuri yagiranye na Perezida Kagame.

Yavuze ko mu buzima busanzwe adakunda gushyira ku karubanda ubuzima bwe bwite, ariko avuga ko kuri iyi nshuro yahisemo ko ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ishize avutse biba mu buryo bwa rusange kuko hari byinshi bihari byo kwishimira nk’igihugu birimo no kuba uyu munsi Uganda iri mu nzira iganisha ku kwiyunga n’u Rwanda.

Ibi birori byaranzwe n’ibyishimo byinshi byarimo ibyamamare byo mu Rwanda birimo abahanzi basusurukije abari bitabiriye ibyo birori nka Intore Masamba wanamuhaye Impano y’umupiwa wanditseho’Inkotanyi cyane’ na Ruti Joel wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Igikobwa’.

Perezida Kagame asuhuza mushiki wa Muhoozi, Natasha Museveni Karugire

Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Lt Gen Muhoozi mu kongera guhuza Uganda n’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa