skol
fortebet

Ange umugore wa Tom Close agiye kwibaruka ubuheta

Yanditswe: Saturday 04, Feb 2017

Sponsored Ad

Niyonshuti Ange Tricia washakanye na Muyombo Thomas [Tom Close], aritegura kwibaruka ubuheta nyuma y’imyaka itatu bibarutse imfura yabo Ineza Ella yahise inafungurizwa konti kuri Instagram.
Muri 2014 nibwo Tom Close n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia bibarutse imfura yabo.
Kuwa 03 Gashyantare 2017, nibwo aba bombi bagaragaye mu mujyi wa Kigali batembera ariko bigaragara ko uyu mugore akuriwe.
Amakuru aravuga ko inda Ange Tricia atwite ishobora kuba itari munsi y’amezi atandatu.Tom Close na (...)

Sponsored Ad

Niyonshuti Ange Tricia washakanye na Muyombo Thomas [Tom Close], aritegura kwibaruka ubuheta nyuma y’imyaka itatu bibarutse imfura yabo Ineza Ella yahise inafungurizwa konti kuri Instagram.

Muri 2014 nibwo Tom Close n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia bibarutse imfura yabo.

Kuwa 03 Gashyantare 2017, nibwo aba bombi bagaragaye mu mujyi wa Kigali batembera ariko bigaragara ko uyu mugore akuriwe.

Tom Close na Ange bafitanye umwana bise Ineza Ella

Amakuru aravuga ko inda Ange Tricia atwite ishobora kuba itari munsi y’amezi atandatu.Tom Close na Tricia bari kumwe mu nyubako yubatsemo isoko rya Nakumatt ahazwi nka UTC cyangwa kwa Rujugiro nkuko iyo nyubako abenshi bakunze kuyita.

Mu 2013, nibwo Tom Close na Ange Tricia bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore; imyaka ibaye ine. Uyu muhanzi arakataje mu bikorwa bya muzika muri iyi minsi aharawe cyane mu ndirimbo ’Ferrari’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa