skol
fortebet

Anne Kansiime yahaye ababyeyi be impano y’inzu kuri Noheli

Yanditswe: Monday 26, Dec 2016

Sponsored Ad

Umunyarwenya wo muri Uganda Kansiime Kubiryaba Anne uzwi nka Kansiime Anne, Kuwa 25 Ukuboza 2016, umunsi Abakirisitu bizihizaho ivuka rya Yezu kristu uzwi nka Noheli, yageneye ababyeyi be inzu.
Ni inzu avuga ko yari amaze iminsi yubakisha kugirango azayihe ababyeyi be abashimira urukundo bamugaragarije kuva akiri muto kugeza ubu. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, uyu munyarwenya yavuze ko ari ishimwe rikomeye ku Mana kuba abashije kwesa uyu muhigo.
Yagize ati "Yesu nyawe (...)

Yagize ati "Yesu nyawe yavukiye mu muryango wanjye,iyi ni Noheli nziza by’umwihariko."

Anne avuga ko ari amashimwe ku Mana yamubashishije kwesa uyu muhigo

Anne Kansiime ni umunyarwenya umaze kwigaragaza cyane mu mwuga wo gusetsa abantu(Comedy) . Amaze kugira abafana benshi bakunda inzenya ze. Si mu gihugu cya Uganda akomokamo afite abafana gusa ninaha iwacu hari benshi bikundira inzenya za Kansiime.

Muri uyu mwuga akora wamwaguriye amarembo yo guhura n’Abayobozi bakomeye ndetse na bimwe mu Byamamare byakanyujijeho mu minsi yatambutse.yahuye na Yvonne Tchaka Ychaka wo muri Afurika.Yanabonanye kandi na Perezida Museveni mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri uyu mwaka wa 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa