skol
fortebet

Annie wakunzwe muri filime ‘24’ yitabye Imana azize uburwayi

Yanditswe: Monday 30, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Annie Wersching wamenyekanye cyane mu gukina Filime by’umwihariko muri filime ‘24’, yatumye izina rye ritumbagira yitabye Imana azize uburwayi bwa kanseri.

Sponsored Ad

Inkuru y’urupfu rwa Annie Wersching wari ufite imyaka 45 yamenyakanye ku wa 29 Mutarama 2023, bitangajwe n’umugabo we Stephen Full.

Wersching wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Missouri yatangiye gukina filime mu 2002, amenyakana cyane muri filime ‘24’ akina ari umukozi wa FBI witwa Renee Walker.

Uyu mugore ariko kandi yari azwi muri filime zakunzwe nka ‘Star Trek’, ‘Timeless’, ‘The Miracle of Christmass’ n’izindi.

Asize abana batatu yabyaranye na Stephen Full, umunyarwenya bashakanye mu 2009.

Amakuru ahari ahamya ko Annie yamenye ko arwaye kanseri mu 2020 icyakora abigira ibanga ndetse akomeza no gukina nk’ibisanzwe, kugeza ubwo yitabye Imana benshi batari bazi iby’uburwayi bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa