Apôtre Masasu yabyinnye mu rusengero urukweto rurahengama
Yanditswe: Thursday 04, Jan 2018
Intuma Joshua Masasu Ndagijimana yagaragaye yahimbawe ari kubwiriza maze arabyina yirekuye, abayoboke be baramufasha; nkuko bigaragara muri video yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.
Iyo video ireshya n’iminota ibiri, igaragaza ko Apôtre Masasu yabyinnye ubwo yari arimo kubwiriza abayoboke b’itorero rye rya “Restoration Church” muri Paruwasi ya Masoro muri Kigali.
Iyo video itangira Apôtre Masasu aririmba agatangira gucinya umudiho ari nako asubiramo kenshi “Aleluya” akubita n’agatwenge. (…)
Intuma Joshua Masasu Ndagijimana yagaragaye yahimbawe ari kubwiriza maze arabyina yirekuye, abayoboke be baramufasha; nkuko bigaragara muri video yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.
Iyo video ireshya n’iminota ibiri, igaragaza ko Apôtre Masasu yabyinnye ubwo yari arimo kubwiriza abayoboke b’itorero rye rya “Restoration Church” muri Paruwasi ya Masoro muri Kigali.
Iyo video itangira Apôtre Masasu aririmba agatangira gucinya umudiho ari nako asubiramo kenshi “Aleluya” akubita n’agatwenge.
Hari aho agera akavuga ati “Abantu bose batabyina mu rusengero nzabaha ‘carte jaune’ (ikarita y’umuhondo) nibatinda mbahe ‘carte rouge’ (ikarita itukura)”
Akomeza agira ati “Niba utabyinira hano ubyinira ahandi hehe? Ujya ubyinira ahandi?”
Amaze kuvuga ibyo yahise aseka cyane n’abayoboke be barasakuza maze batangira gucuranga ahita yongera kubyina abayoboke baramufasha babyina bitera hejuru.
Irebere umudiho utangaje wa Apotre #Josuahmasasu mu gitaramo gisoza ubunani muri @ERCMasoro pic.twitter.com/cyFHQxs5ns
— Rutindukanamurego (@rutindukanamure) January 4, 2018
Src: Kigalitoday
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *