Urubuga mpuzamahanga rwa Spotify rwashyize hanze urutonde rushya rw’abagore 5 bahagaze neza kurusha abandi mu muziki wa Afrobeats mu mezi 12 ashize, umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Ayra Starr, aza ku isonga.
Spotify yamwise “umukobwa wa pop uyoboye Afrobeats” kubera uburyo akomeje kwigaragaza nk’icyamamare mu muziki w’iyi njyana yagiye ikundwa cyane ku isi yose.
Aya makuru agaragaza ko Ayra Starr amaze kwigarurira abakunzi b’umuziki hirya no hino ku isi binyuze mu bihangano bye, uburyo yitwara ku rubyiniro ndetse n’ijwi rye ridasanzwe ryamufashije guhindura isura ya Afrobeats.
Ku mwanya wa kabiri haje Tems, umuhanzi w’umunya-Nigeria umaze no kwegukana ibihembo bya Grammy. Ku mwanya wa gatatu haza Libianca, umuririmbyi w’umunyamerika ukomoka muri Cameroun wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye yise ’People’. Ku mwanya wa kane hagaragara Aya Nakamura, umuhanzikazi w’umunya-Mali uba mu Bufaransa, naho ku mwanya wa gatanu haza Darkoo, umuririmbyi w’umunya-Nigeria uba mu Bwongereza.
Icyatunguranye ni uko Tyla wo muri Afurika y’Epfo, uherutse kwegukana ibihembo byinshi bikomeye mu muziki wa Afrobeats, atagaragaye kuri uru rutonde.
Uretse uru rutonde, Spotify yanashyize hanze urw’abahanzi 5 bakunzwe mu gace ka Amerika y’Amajyepfo mu muziki wa Afrobeats, aho bose ari abanya-Nigeria. Rema yaje ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Ayra Starr ku mwanya wa kabiri, CKay aza ku mwanya wa gatatu, mu gihe Burna Boy na Wizkid basoje uru rutonde bari ku myanya ya kane n’iya gatanu.
Aya makuru yashyizwe hanze na Spotify yerekana neza uburyo umuziki wa Afrobeats ukomeje kwigarurira imitima y’abatuye isi, ndetse bikanashimangira uruhare rukomeye rw’abahanzi b’abagore nk’Ayra Starr na Tems mu guteza imbere uyu muziki ku rwego mpuzamahanga.
Spotify yatangaje ko Ayra Starr ayoboye abandi bahanzikazi muri Afrobeats
Yahigitse abarimo Tems na Libianca

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *