skol

Babe Cool mu rukiko ashinjwa kunyereza amafaranga yari kuvuza Radio

Yanditswe: Friday 02, Feb 2018

Umuhanzi Baby Cool agiye kujyanwa mu nkiko na mugenzi we Weasel. Ku wa 01 Gashyantare,2018 nibwo umuhanzi Radio yitabye Imana azize inkoni yakubitiwe mu kabari n’abantu bataramenyekana kugeza ubu ariko Leta ya Uganda ikaba yamaze gufunga akabari uyu muhanzi yakubitiwemo.
Umuririmbyi Radio wari mu itsinda rya Good Life ibizamini by’abaganga bikaba byemejwe ko yakomeretse ku bwonko(yikubise kuri pavoma ubwi yageragezaga kwitabara) ku bukuryo yaviriyemo imbere hari n’amakuru avuga ko abaganga (…)

Umuhanzi Baby Cool agiye kujyanwa mu nkiko na mugenzi we Weasel. Ku wa 01 Gashyantare,2018 nibwo umuhanzi Radio yitabye Imana azize inkoni yakubitiwe mu kabari n’abantu bataramenyekana kugeza ubu ariko Leta ya Uganda ikaba yamaze gufunga akabari uyu muhanzi yakubitiwemo.

Umuririmbyi Radio wari mu itsinda rya Good Life ibizamini by’abaganga bikaba byemejwe ko yakomeretse ku bwonko(yikubise kuri pavoma ubwi yageragezaga kwitabara) ku bukuryo yaviriyemo imbere hari n’amakuru avuga ko abaganga bagerageje kumuvura ariko ko bitewe n’ibiyobyabwenge uyu muhanzi yafashe bikaba byaragoranye kumuvura kugeza yitabye Imana.

Yavuriwe mu bitaro bya Entebbe biherereye mu mujyi wa Kampala ari nabyo yaguyemo, yapfuye hashize iminsi mike bitangajwe ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatanze miliyoni 30 z’amashilingi yo kuvuza uyu musore. Weasel wari usanzwe ukorana na Radio yatangaje ko aya maafaranga yakiriwe na Bebe Cool basanzwe badacana uwaka.

Nyuma y’urupfu rwa Radio, Museveni yanditse kuri Twitter avuga ko yashenguwe no kumva iyi nkuru y’akababaro. Yagize ati :” Nabwiwe ibyerekeye urupfu rw’umuhanzi Moses Ssekibogo uzwi nka Mowzey Radio.Hari hashize iminsi mike nemeye kwishyura amafaranga yose yasabwaga mu bitaro kandi nizeraga ko azakira.Yari afite impano mu muziki kandi yari akiri umuto kuburyo nabonaga afite ejo heza hazaza.Imana imwakire mu bayo.Iruhuko ridashira.”

HOWWE cyandikirwa muri Uganda cyatangaje ko Weasel yiteguye kujyana mu nkiko Baby cool amushinja kunyereza amashilingi miliyoni 40 arimo n’ayo Perezida Museveni yatanze yari ayo kuvuza nyakwigendera Radio wapfuye mu buryo butunguranye.

Radio yitabye Imana ku myaka 33
Bebe Cool ati “Ndambiwe imikino nk’iy’abana. Ndashaka kwigisha Weasel isomo, arakuze ariko akomeza kwitwara nk’igitambambuga.”

Yanavuze ko ashinja Weasel kumutukira mu ruhame n’ubwo atigeze avuga igihe byabereye.Abahanzi n’abandi bayobozi bakomeye bakomeje kwihanganisha umuryango wa Radio wavutse yitwa Moses Nakintije Ssekibogo Radio kuya 1 Mutarama 1985.

Museveni yababajwe n’urupfu rw’uyu muhanzi

Ibitekerezo

  • Plz *umuryango*, write sense about this issue and if tiu can’t make enough research plz sit down and rest than talking nonsense cz all the money you claim that Bebecool ate is stupid cz all the state condolences was handed over to music promoter Balamu barugahare not Bebe cool so plz style up idiots

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa