skol
fortebet

Bably agiye gukora ubukwe n’ umukunzi amaranye imyaka 7 yaramuhishe itangazamakuru

Yanditswe: Friday 31, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuraperi Bably wagaragaraje ko abishoboye ndetse akaba afite indirimbo zakunzwe n’ Abanyarwanda batari bake zirimo “Isezerano rya kera”, Ihaho, Isahani, Ntitugipfuye ukundi, agiye gukora ubukwe n’umukobwa witwa Bukuru Hasna bamaze imyaka 7 bakundana
Ni nyuma y’ uko uyu muraperi Bably yaramaze igihe I Dubai ku mpamvu zo gushakisha imibereho. Yamaze kugera muri Kigali aho yaje gukora ubukwe n’umukunzi we bari bamaze imyaka 7 bakundana. Ubwo bukwe buteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu taliki ya (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Bably wagaragaraje ko abishoboye ndetse akaba afite indirimbo zakunzwe n’ Abanyarwanda batari bake zirimo “Isezerano rya kera”, Ihaho, Isahani, Ntitugipfuye ukundi, agiye gukora ubukwe n’umukobwa witwa Bukuru Hasna bamaze imyaka 7 bakundana

Ni nyuma y’ uko uyu muraperi Bably yaramaze igihe I Dubai ku mpamvu zo gushakisha imibereho. Yamaze kugera muri Kigali aho yaje gukora ubukwe n’umukunzi we bari bamaze imyaka 7 bakundana. Ubwo bukwe buteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 1 Mata 2017.

Atuje cyane Bably yagize ati “ Nagarutse inaha mu Rwanda ku mpamvu y’ubukwe mfite nditegura kurushinga n’umukunzi wanjye Hasna Bukuru ndetse vuba cyane kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Mata 2017, nyuma y’ubukwe nzahita nsubira I Dubai aho ndimo gukura amaronko yanjye muri iyi minsi”.

Bably yasobanuye impamvu umukunzi yari yaramuhishe itangazamakuru.

Ati “Umukunzi wanjye afite indi mpanga ye basa cyane , Nari naranze kujya mugaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ ahandi kugira ngo itangazamakuru ritazabitiranya bigateza urujijo mu bantu”.

Uwo muraperi avuga ubukwe niburangira azahita asubira I Dubai ndetse ngo niho azakomereza umuziki we. Ikinyamakuru Umuryango tuzabakurikiranira ubu bukwe.

Hasna Bukuru

Umva indirimbo ya Bably "Isezerano rya kera"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa