skol
fortebet

Bahora mu mitoma idashira !Dore Couple 5 z’ibyamamare nyarwanda ziri Romantic cyane[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukundo rw’ibyamamare nikimwe mubintu usanga cyivugwa cyane mu myidagaduro nyarwanda , kuva aho aho iyo couple yamenyekaniye kugeza aho bakoreye ubukwe , ariko usanga akenshi ibyamamare nyarwanda bikunze kugaragarizanya amarangamutima ku mbuga zabo zitandukanye aho usanga buri wese atomora undi yereka rubanda urukundo akunda undi.
Kuri ubu twabateguriye urutonde rwa Couple 5 z’ikitegererezo zihorana udushya n’udukoryo mu rukundo rwabo ndetse zikunze no guterana imitoma idashira ikagarukwaho (...)

Sponsored Ad

Urukundo rw’ibyamamare nikimwe mubintu usanga cyivugwa cyane mu myidagaduro nyarwanda , kuva aho aho iyo couple yamenyekaniye kugeza aho bakoreye ubukwe , ariko usanga akenshi ibyamamare nyarwanda bikunze kugaragarizanya amarangamutima ku mbuga zabo zitandukanye aho usanga buri wese atomora undi yereka rubanda urukundo akunda undi.

Kuri ubu twabateguriye urutonde rwa Couple 5 z’ikitegererezo zihorana udushya n’udukoryo mu rukundo rwabo ndetse zikunze no guterana imitoma idashira ikagarukwaho mu myidagaduro nyarwanda .

5. Ally Soudy n’umukunzi we

Couple ya Uwizeye Ally[Soudy] wamenyekanye mu Rwanda agikora itangazamakuru no kuyobora ibirori n’umukunzi we Ally Umwiza Carine bashakanye bamaze imyaka 9 mu munyenaga w’urukundo, n’imwe mu zifatwa nk’iziri Romantic kurusha izindi mu Rwanda

Ally Soudy na Umwiza Carine bamaze hafi imyaka irenga 11 bakoze ubukwe ariko mbere y’uko barushinga bari bamaranye imaka 9 mu rukundo, ibi bisobanuye ko bamaranye imyaka isaga 20 mu munyenga w’urukundo ariko uyu mugabo ntasiba kugaragaza urwo amukunda mu mitoma isize umunyu, nk’ejo bundi ku munsi bizihizaga isabukuru y’imyaka 11 bamaze barushinze nibwo

Uyu ni umunsi hashize imyaka 11 y’urushako ariko umugore wanjye (Carine), nagukunze mu myaka 20 ishize kandi nzakomeza kugukunda n’indi myaka myinshi iri imbere ,Rukundo rwanjye, Ally Carine Umwiza”.

Arogera agira ati « Ubuzima ni bwiza , Ndagukunda mukunzi (Life is beautiful 😍
Love you my love ,Ally Carine Umwiza ❤️💐🌹).

Tariki ya 19 Ugushyingo 2002 ni bwo batangiye urugendo rwo gukudana. Nyuma y’imayaka 9 bari mu munyenga w’urukundo.

Ally carine Umwiza na Ally Soudy bamze kwibaruka abana 3 mu myaka 11 bamaranye .Aba bana babo ni Ally Waris Umwiza,Ally Gia-Basia Kigali Umwiza wavukiye muri Amarika ndetse na Ally Soudy Jr baheruka kwibaruka .Ally Soudy n’umugore we batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho we n’umugore we bimukiye mu mwaka 2012.

2.Bahavu Janet na Ndayirukiye Fleury

Couple y’Umukinnyi wa Firime akaba n’umunyamideli Usanase Bahavu Jannette n’umugabo we Ndayirukiye Fleury ni imwe muri Couple zikunzwe cyane ndetse zikunze kurangwa n’udushya mu rukundo rwabo.


Bahavu akunze kwerekana urwakunda umugabo we yifashishije urukuta rwe rwa Instagram , ndetse na Shane bahuriyeho ya YouTube.
Ku isabukuru ya Bahavu,babinyujije kuri konti yabo ya YouTube beretse abafana babo uko bizihije . Mu mashusho azira imbereka. Fleury na Bahavu hamwe n’imfura yabo bari bishimye cyane maze Bahavu yibutsa urukundo ruzira imberaka akunda umugabo we.

Aho yagize ati” Mutima wanjye ndakwizeza ,nzahora nkukunda ,nzahora nibuka mbere y’itariki nkiyi ko wankunze ukampitamo ,nzahora mbikubahira ,nkukunde nkukundire umuryango nabo tuzabyarana , nzahora mpangayikira ko urugo rwacu rwaguma ku murongo haba dutunze cyagwa tudatunze“.

Aba bombi bafitanye umwana w’umukobwa bita AMORA

Urukundo rwa Bahavu n’umugabo we rumaze igihe kirekire kandi nk’uko bakomeza kubisangiza aba bakurikira bakaba bakiryohewe n’ubuzima. Kuwa 17 Nyakanaga 2020 nibwo Bahavu yambitswe impeta na Ndayirukiye Fleury bari barahuye mu 2015 kuri Hoteli ya Scheba iri mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali baza gusezerana kubana akaramata kuwa 27 Werurwe 2021.

3.Couple ya Isheja Sandrine n’umugabo we Kagame Peter

Couple ya Isheja Sandrine n’umugabo we Kagame Peter nayo iza mu zikunzwe cyane mu myidagaduro y’u Rwanda ndetse ikunze no kugaragarizanya urukundo cyane mu mitoma ihambaye.

Umunsi umwe Sandrine Isheja usanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Kiss FM, yerekanye y’ibyo umugobo we ,Kagame Peter , yamukoreye ubwo yamusanganga muri studio ya Radio 102.3 Kiss FM byerekana ko bari romantic koko .
Abainyujije kuri konti ye ya Instagram ,Sandrine yashyize hanze amashusho ubwo umugabo we yamusangaga muri studio za 102.3 Kiss FM amutunguye maze amusanganiza indabo n’akabaruwa kanditseho ubutumwa buriho utugambo twiza.

Nyuma yo gushira aya mashusho hanze Sandrine yayaherekesheje ubutumwa bugira buti “Thank you Love for the Surprise”.

Isheja na Kagame bambikanye impeta y’urukundo ku wa 5 Nzeri 2015, bemeranya kuzabana imbere y’amategeko ku wa 15 Nyakanga 2016 ndetse bamaze no kubyarana abana 2 ba bahungu.

2.Tom Close na Niyonshuti Ange-Tricia

Couple y’umuhanzi Tom Close n’umugore we Niyonshuti Ange-Tricia ni imwe muziza ku mwanya wa mbere mu zikundana zikabigaragaza ndetse ziri romantic cyane kurusha izindi mu Rwanda.

1.Ngarambe Francois Xavier n’umufasha we Kagoyire Yvonne

Couple ya Ngarambe Francois Xavier wamenyekanye mundirimbo ’Umwana n’umutware’ n’umugore we Kagoyire Yvonne niyo iza ku mwanya wa mbere muzifatwa nk’izikitegererezo cyane kuko usanga urwo bakundana rudasaza kandi ntibasiba guterana imitoma buri munsi ndetse no kwambara imyambaro ijyanye.

Mu butumwa Ngarambe aheruka gusangiza abamukurikira ku kumbuga nkoranyamba ze ku munsi wahariwe abari n’abategarugori, Ngarambe yashimagije umugore we, ahamyako ariwe mugore w’ikinege Imana yamugeneye.

Aho yagize ati “Mu bagore bose Imana yaremye, ni wowe Yangeneye ngo umbere umugore. Ni igitangaza ! Ni ishema kuri jye! Ni ikimenyetso cy’urukundo rwayo ! Nanjye, ndakwakiriye bundi bushya, nk’umugore w’ikinege, nta wundi ukundutira. Urankwiriye, ndagukwiriye. Turakwiranye. Imana iguhe umugisha.

Ngarambe François-Xavier yasabye anakwa Kagoyire Yvonne taliki 1 Kamena 1993, bavugako basezeranye imbere y’amategeko ya Leta kuwa 10 Nzeri 1993, bahabwa isakaramentu ryo gushyingirwa taliki 1 Mutarama 1994 ari nabwo batangiye kubana murugo nk’umugore n’umugabo.

Aba bombi bavugako batangiye gukundana mu 1991 kugeza uyu munsi urukundo rwabo ruracyishimirwa nabenshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa