Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Bebe Cool, yagarutse ku buzima bwe bw’ahashize, atangaza ko mbere yo kwinjira mu muziki yari afite icyerekezo gikomeye mu mikino, by’umwihariko mu mupira w’amaguru, ariko akaza kubivamo nyuma y’ibihe bibabaje byamuhinduriye ubuzima.
Avuga ko akomoka mu muryango ufite imizi ikomeye mu mikino ya Uganda, aho siporo nk’imikino ngororamubiri n’umupira w’amaguru byari ubuzima bwe bwa buri munsi akiri ku ishuri. Nubwo yari yihariye mu mikino itandukanye, urugendo rwe mu mupira w’amaguru rwaje guhagarara mu buryo butunguranye kubera ikibazo gikomeye cyamugwiririye akina.
Mu magambo ye bwite, Bebe Cool yagize ati: “Nakoze siporo nyinshi ku ishuri, harimo athletics, hanyuma nza kwinjira mu mupira w’amaguru. Gusa naje kubivamo nyuma yo gutakaza inzara zanjye zose icumi.”
Yibuka ko icyo gihe yari yambaye inkweto nto cyane, kandi ari gukina mu gihe cy’izuba ryinshi. Nyuma yo gukuramo amasogisi, inzara zose z’ibirenge bye zaje kuvaho, ibintu byamuteye ububabare bukomeye.
Ati: “Nari nambaye inkweto nto cyane, kandi byari mu bihe by’izuba ryinshi. Nakuyeho amasogisi, inzara zose zijyana na yo. Icyo gihe nahise ndeka umupira, ariko byari ukuwureka ku mubiri, si ku mutima.”
Nubwo yahagaritse gukina umupira w’amaguru mu buryo bw’umwuga, Bebe Cool avuga ko atigeze areka urukundo rwa siporo. Yakomeje gukunda no gukurikirana bya hafi imikino yo muri Uganda, by’umwihariko imikino ngororamubiri n’umupira w’amaguru, bikomeza kuba igice cy’ubuzima bwe bwa buri munsi.
Bebe Cool yahishuye ibihe bibi byamuteye kureka umupira w’amaguru agahindukirira umuziki
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *