skol
fortebet

Beyoncé uherutse kwibaruka impanga arimo gufasha ababyeyi n’ abana mu Burundi

Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyikazi Beyoncé Giselle Knowles-Carter benshi bazi nka Beyoncé kubera ko ariryo zina ry’ ubuhanzi yatangije ubukangurambaga bwo gufasha abana n’ ababyeyi b’ Abarundi batishoboye kubona amazi meza.
Ubwo bukangurambaga bwatangijwe ku wa Gatanu tariki 30 Kamena bwiswe "BeyGood4Burundi"
Ubu bukangurambaga buje mu gihe nta minsi myinsi ishize Beyoncé n’ umugabo Jay-z bibarutse impanga.
Kuri Twitter, Beyoncé yagize ati “Mu Burundi ababyeyi bakeneye amazi meza yo guha abana babo. Tubafashe” (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyikazi Beyoncé Giselle Knowles-Carter benshi bazi nka Beyoncé kubera ko ariryo zina ry’ ubuhanzi yatangije ubukangurambaga bwo gufasha abana n’ ababyeyi b’ Abarundi batishoboye kubona amazi meza.

Ubwo bukangurambaga bwatangijwe ku wa Gatanu tariki 30 Kamena bwiswe "BeyGood4Burundi"

Ubu bukangurambaga buje mu gihe nta minsi myinsi ishize Beyoncé n’ umugabo Jay-z bibarutse impanga.

Kuri Twitter, Beyoncé yagize ati “Mu Burundi ababyeyi bakeneye amazi meza yo guha abana babo. Tubafashe”

Yakomeje avuga ko ubu bukangurambaga afatanyije n’ ishami ry’ umuryango w’ Abibumbye ryita ku bana UNICEF bugamije gushaka ubufasha bwo kugeza amazi meza kuri ½ cya miliyoni zirenga 11 zituye u Burundi.

Ngo 60% by’ Abarundi nibo bafite amazi meza. Ni mugihe miliyoni 2,2 bakora urugendo rw’ iminota itari munsi ya 30 buri munsi bajya kuvoma.

Ku ikubitiro amazi meza azagezwa muri komini za Bukemba na Giharo ziri mu Ntara ya Rutana mu majyepfo, hakurikireho ahitwa Kinyinya na Nyabitsinda mu Ntara ya Ruyigi, mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (Unicef), ritangaza ko muri utwo duce abiganjemo abana bahura n’ibibazo birimo kwibasirwa n’indwara zituruka ku mirire mibi, abarenga 65% bakaba bakoresha amazi adasukuye. Unicef ikomeza ivuga ko igipimo cy’ababasha kugera ku mazi kiri hasi ku buryo bitwara igihe kinini abashaka amazi kugera aho ari.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gufasha mu nzu ya Parkwood Entertainment ya Beyonce, yavuze ko we ubwe yabashije kugera i Burundi muri Mata, bitewe n’ibibazo yahabonye bituruka ku kuba abenshi batabasha kugera ku mazi asukuye bigatuma yiyemeza ko we na bagenzi be hari icyo babikoraho.

Muri Mutarama umwaka ushize, Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Baturage (Unfpa), cyari cyatangaje ko muri icyo gihugu abaturage bagera kuri miliyoni eshatu mu bagera kuri miliyoni 11.2 bakeneye ubufasha bwihutirwa mu kubona ibiribwa, amazi asukuye na serivisi zijyanye n’ubuzima.

Beyoncé watangije gahunda zo gufasha ababyeyi batishoboye i Burundi, kwakira mu muryango we abana b’impanga yibarutse tariki 12 Kamena 2017. Yabyaye hakibura iminsi mike ku gihe cyateganyijwe n’abaganga ari nayo mpamvu bahise bagumishwa mu bitaro bya UCLA Medical Center mu gihe cy’icyumweru n’igice kugira ngo babanze bitabweho nyuma ariko bakaza kwemererwa gutaha.

Ibitekerezo

  • Uwo musataniste arashaka iki muri uru Rwanda. Nako uburundi. Abatamuzi bamenya ko ahagarariye shitani ku isi.reba icyo bise beyobible !!!!muzumirwa

    wow, abastar bagira uwo mutima cyangwa batera intambwe ishishije nkiyo nibacye pee. Beyonce nabere urugero abandi ndetse natwe tumwigireho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa