skol
fortebet

Beyoncé na Jay Z bagiye gutura by’iteka i Los Angeles

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Beyoncé n’umugabo we Jay Z bamaze kunoza neza umushinga wo kugura inzu mu mujyi wa Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bavuga ko bashaka gutura by’iteka aho guhora bimuka umunsi ku wundi.
Jay z na Beyonce ni abakunzi b’igihe kirekire babana mu buzima bwo kwishimisha, bafitanye umwana umwe bise Blue Ivy ndetse mu minsi ishize Beyonce aherutse gutangaza ko atwite impanga ashobora kwibaruka mu minsi iri imbere.
Aba bombi barashaka kugura inzu yujuje buri kimwe cyose (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Beyoncé n’umugabo we Jay Z bamaze kunoza neza umushinga wo kugura inzu mu mujyi wa Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bavuga ko bashaka gutura by’iteka aho guhora bimuka umunsi ku wundi.

Jay z na Beyonce ni abakunzi b’igihe kirekire babana mu buzima bwo kwishimisha, bafitanye umwana umwe bise Blue Ivy ndetse mu minsi ishize Beyonce aherutse gutangaza ko atwite impanga ashobora kwibaruka mu minsi iri imbere.

Aba bombi barashaka kugura inzu yujuje buri kimwe cyose kuburyo bizafasha kwirinda no gusigasira umutekano w’abo nk’ibyamamare bikurikirwa na benshi ku Isi.

Iyi nzu bashaka kugura iri kubuso bwa materokare 57, ifite ibyumba 123, iri mu gace kitwa Hombly Hill . Yahanzwe n’umufaransa ari nawe watanze igishushanyo cyayo.

Ikinyamakuru People cyatangaje ko mu 1991 ,aribwo Aaron Spelling ndetse n’umugore we Candy batuye bwa mbere muri iyo nzu.

Uyu mugore Candy yaje gushyira ku isoko iyi nzu yifuzaga Miliyoni 150 z’Amadorali hari mu mwaka wa 2009.Yashyize hanze amafoto atandukanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ari nzu nziza ari ahantu heza buri wese yakwifuza gutura.

Uyu mugore yavuze ko iyi nzu yifitemo uruganiriro, ikagira icyumba cyo gusomeramo ibitabo, aho kurebera imipira, aho gukorera siporo ndetse n’ibindi byumba bitatu bidafite icyo gukoreramo, ikibuga cyo gukiniraho Tennis ndetse n’ubwogero.

Yavuze ko iyi nzu imeze nka Hotel, avuga ko ari ahantu heza cyane ho gufata umwanya ugaterekereza ngo ni nko gutangira ubuzima bushya.

Inshuti ya hafi y’abo bombi yabwiye itangazamakuru ko uyu muryango ushaka gutura i Los Angeles by’iteka ngo bamaze iminsi barashyizeho abagomba kubashakira inzu yo guturamo ari nayo umukobwa wabo agomba gukuriramo.

Uyu muturanyi avuga ko Jay z na Beyonce bakunda kuba mu buzima butavogerwa n’itangazamakuru.

Iyi nzu bahisemo yari iy’umuherwe witwa Petra Ecclestone bivugwa ko yayiguze Miliyoni 85 z’amadorali muri 2011. Mu kwakira 2016, iyi nzu yashyizweho agaciro ka Miliyoni 200 z’amadorali.

Jay Z na Beyonce bagomba gutanga miliyoni 105 z’amadolari [uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda arenga 87,360,000,000].

Iyi nzu [yitwa The manor] yaguzwe bwa mbere na Petra Ecclestone ayigurishijwe na Candy Spelling [umugore wa Aaron Spellings] mu mwaka wa 2011. Nyuma mu Ukwakira 2016 Petra Ecclestone ayishyira ku isoko, ubu igiye kugurwa na Jay Z.

Iyi nzu ifite ibyumba 123

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa