skol
fortebet

Bidasubirwaho, The Ben aragera mu Rwanda

Yanditswe: Friday 23, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuhanzi w’ Umunyarwanda umaze igihe aba muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika, Mugisha Benjamin uzwi nka ‘The Ben’ aragera mu Rwanda kuri uyu wa 24 Ukuboza 2016.
Ni mu gihe iby’ uru rugendo rwa Then USA – Rwanda hagiye hazamo impinduka zitandukanye, The Ben akisegura ku bakunzi avuga ko impunduka ku rugendo rwe zitamuturutseho ahubwo zatewe n’ impamvu z’ amaso.
Tariki 19 Ukuboza 2016 nibwo byari byitezwe ko The Ben agera mu Rwanda gusa kuri iyi tariki ntabwo byakunze kuko, uyu muhanzi yavuze ko (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’ Umunyarwanda umaze igihe aba muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika, Mugisha Benjamin uzwi nka ‘The Ben’ aragera mu Rwanda kuri uyu wa 24 Ukuboza 2016.

Ni mu gihe iby’ uru rugendo rwa Then USA – Rwanda hagiye hazamo impinduka zitandukanye, The Ben akisegura ku bakunzi avuga ko impunduka ku rugendo rwe zitamuturutseho ahubwo zatewe n’ impamvu z’ amaso.

Tariki 19 Ukuboza 2016 nibwo byari byitezwe ko The Ben agera mu Rwanda gusa kuri iyi tariki ntabwo byakunze kuko, uyu muhanzi yavuze ko yari afite ikizami tariki 20 Ukuboza2016.

Kuri ubu amakuru yizewe ni uko uyu muhanzi agera I Kigali ku isaha ya saa sita.

Mu mpamvu zimuzanye mu Rwanda harimo gufasha abana b’ imfubyi no kuririmba mu gitaramo cya East African Party.

Mu kiganiro kihariye umuyobozi wa East African Party, itegura iki gitaramo The Ben azaririmbamo, Mushyoma Joseph yahaye Umuryango.rw yavuze ko The Ben agera I Kigali ku isaha ya saa sita z’ amanywa kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Ukuboza 2016.

Igitaramo ’East African Party’ giteganyijwe tariki 1 Mutarama 2017, gusa uyu muhanzi avuga ko byabaye ngombwa ko agera mu Rwanda mbere y’ iyo tariki kuko avuga ko agomba gusubiramo indirimbo ari kumwe n’ abazamucurangira muri iki gitaramo kuko azaririmba mu buryo bwa Live.

Muri iki gitaramo The Ben azaba ari kumwe na Bruce Melody, Chary na Nina, na Yvan Buravan uvuga ko ari iby’ umunezero kuri we kuba agiye kuririmbira ku rubyiniro rumwe n’ umuhanzi akunda ariwe ’ The Ben’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa