skol
fortebet

Bidasubirwaho, umuririmbyi Tiwa Savage agiye gutaramira mu Rwanda

Yanditswe: Monday 06, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Tiwa Savage [Tiwatope Savage-Balogun] uherutse kwinjira muri Roc Nation ya Jay Z, agiye gutaramira i Kigali tariki ya 04 Werurwe 2017 mu birori byiswe Women Achievement Gala bizabera mu nyubako ya Convention Center .
Tiwa Savage, ni umwe mu bahanzi b’igitsinagore bakomeye muri Nigeria, azwi cyane mu ndirimbo Eminado na Romantic. Igitaramo agiye gukorera mu Rwanda cyateguwe na Future Africa nk’uko byemejwe na David Prod umwe mu bagize Future Africa iri no gutegura iki gitaramo. (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Tiwa Savage [Tiwatope Savage-Balogun] uherutse kwinjira muri Roc Nation ya Jay Z, agiye gutaramira i Kigali tariki ya 04 Werurwe 2017 mu birori byiswe Women Achievement Gala bizabera mu nyubako ya Convention Center .

Tiwa Savage, ni umwe mu bahanzi b’igitsinagore bakomeye muri Nigeria, azwi cyane mu ndirimbo Eminado na Romantic. Igitaramo agiye gukorera mu Rwanda cyateguwe na Future Africa nk’uko byemejwe na David Prod umwe mu bagize Future Africa iri no gutegura iki gitaramo.

Tiwa savage ugiye kuza mu Rwanda yakoranye n’ibyamamare bitandukanye

Aganira na Inyarwanda, yagize ati " Iki gitaramo ni igitaramo abagore bazahuriramo tariki 4 Werurwe 2017 bakaganira bungurana ibitekerezo ariko na none bishimira ibyiza bagezeho, aha si ukuvuga ko abagabo bahejwe ahubwo n’abagabo bazaba batumiwe kugira ngo bishimire ibyo abagore babo, bashiki babo cyangwa abakobwa babo bagezeho. Twatekereje rero kuzana Tiwa Savage nkumugore ufite icyo yigejejeho muri Afurika ngo ataramire abo mu Rwanda ndetse hagire nabagira icyo bamwigiraho.

Amakuru aravuga ko harimo no gushakishwa na bamwe mu bahanzi Nyarwanda bashobora kuzafanya n’uyu muhanzi ku rubyiniro.Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi Magana atanu (500.000Frw) ku meza y’abantu icumi bazaba bari kumwe hakabaho n’icyo kunywa, Ibihumbi mirongo itatu (30.000Frw) ku bantu babiri bazanye (Couple) n’ibihumbi makumyabiri (20000frw) ku muntu umwe ushaka kuzitabira iki gitaramo.

Byitezwe ko muri iki gitaramo hazagaragaramo abandi bahanzi barimo Papa Dennis (Kenya), Peace Jolis, Patrick Nyamitari, Ciney, Melissa Fent basanzwe bakorana na Future Africa n’abandi bakomeye ba hano mu Rwanda bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Tiwa yashakanye na Tunji Balogun [uzwi nka Tee Billz] mu 2013, bafitanye umwana w’umuhung

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa