skol
fortebet

Bijoux wo muri Bamenya yasohe itariki y’ubukwe bwe n’umuhanzi Lionel Sentore

Yanditswe: Monday 15, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Aline wamenyekanye cyane ku izina rya Bijoux akina yitwa muri filime y’uruherekane izwi nka Bamenya Series ,umaze igihe ari mu munyenga w’urukundo n’umuhanzi Lionel Sentore yatangaje itariki y’ubukwe bwabo.

Sponsored Ad

Kuya 10 Kanama 2021, nibwo Aline yatunguranye avuga amagambo akomeye agaragaza ko ari mu munyenga w’urukundo n’uyu muhanzi. Agira ati Ati “Gukunda ntacyo bimaze, igifite umumaro ni ugukundwa. Ariko ikiruta byose ni ugukunda ukanakundwa. Ndagukunda Lionel Sentore.”

Kuva icyo gihe urukundo rw’aba bombi rwatangiye guhwihwiswa, ruza kujya ku karubanda nyirizina ubwo Lionel Sentore yazaga mu Rwanda uyu mwaka kuganira n’umukunzi we Aline Munezero (Bijoux). Ni bwo hatangiye kujya hanze amafoto yabo bari kumwe, basomana basohokana nk’abakunzi.

Lionel usanzwe uba ku mugabane w’u Burayi aho akorera akazi n’ibikorwa bya muzika mu Bubiligi, ubwo aheruka mu Rwanda yahamirije inyaRwanda ko umukunzi we yihebeye ari Aline Munezero. Aba bombi bakomeje kwerekana ko urukundo rugeze aharyoshye.


Amatariki y’ubukwe bwa Bijoux na Lionel Sentore yamenyekanye

Impapuro zerekana amatariki y’ubukwe bwa Aline Munezero na Lionel Sentore zigaragaza ko buzaba Tariki 8 Mutarama 2022. Twabibutsa ko umwaka ushize Bijoux yiyambuye impeta yari yarambitswe n’umukunzi we Abijuru Benjamin.

Lionel Sentore atangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo na Bijoux, mu gihe uyu musore uririmba umuziki gakondo yari aherutse nawe kwambika impeta inkumi yitwa Mahoro Anesie.

Uyu mukobwa wambitswe impeta na Lionel Sentore yamenyakanye ubwo yiyamamarizaga muri Miss Rwanda 2014.

Ni impeta uyu musore yambikiye umukunzi mu Bubiligi muri Gashyantare 2020, icyakora kuva icyo gihe nta yandi makuru y’urukundo rwabo yongeye kuvugwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa