skol
fortebet

Bill Ruzima yavuze impamvu yakoresheje ikirango cy’abaryamana bahuje igitsina mu kwamamaza Album ye

Yanditswe: Thursday 12, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanz Bill Ruzima yavuze impamvu yifashishije amagambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga, aherekezwa n’umukororombya usanzwe ufatwa nk’amabara y’ikirango cy’abaryamana bahuje ibitsina ubwo yamamazaga Album yise ‘Mu nda y’Isi’.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi usigaye abarizwa mu Budage aho asigaye atuye, yifashishije Bibiliya, yabwiye Igihe ko igisobanuro cy’umukororombya we yakoresheje gitandukanye n’uburyo abandi bafata amabara yawo.

Aha Bill Ruzima yifashishije ibyanditswe mu Itangiriro 9:13-16 agira ati "Nshyize umuheto wanjye mu gicu niwo mukororombya uzaba ikimenyetso cy’isezerano ryanjye n’Isi, ni uko ubwo nzajya nzana igicu hejuru y’Isi, umukororombya uzabonekera muri cyo. Nanjye nzajya nibuka isezerano riri hagati yanjye namwe n’ibibaho bifite umubiri byose maze ntihakongere kuba umwuzure urimbura ibifite umubiri byose. Umukororombya uzaba mu gicu nanjye nzajya nywureba kugira ngo nibuke isezerano rihoraho ry’Imana n’ibibaho bifite umubiri byose biri mu Isi.”

Uyu muhanzi yavuze ko we ataryamana n’abo bahuje ibitsina ku buryo yari kuba abavugira, icyakora avuga ko n’ababikora atabacira urubanza.

Ati “Njye rero ntabeshye sinkoresha umukororombya mu buryo bwo kwamamaza ikintu na kimwe kindi. Njye nywukoresha mu buryo bwanjye. Abo bo bashobora gusobanura impamvu bawukoresha ariko njye nywukoresha ku giti cyanjye nanasobanurira buri umwe. Ntabwo mbayeho ngo mbacire urubanza kuko ndi umwana w’Imana nabo ni abana b’Imana, mbaho ku giti cyanjye.”

Uyu musore wimukiye mu Budage muri Nyakanga 2022, ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere yise ‘Mu nda y’Isi’ amaze igihe atunganya.

Ni album izaba igizwe n’indirimbo umunani zirimo; Mu nda y’Isi yanitiriye iyi album, Ishene yakoranye na Bushali, Inkambi, Mvungurira yakoranye na Prime Mazimpaka, Nta herezo ry’urukundo (yakoreye inshuti ye yitabye Imana),Hehe n’irungu, One day, na Vibe ni motherfucker.

Izi ndirimbo hafi ya zose Bill Ruzima yazanditse ubwo yari akiri umunyeshuri mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa