Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, ni umwe muri Banyampinga u Rwanda rwagize wahiriwe cyane ku ngoma ye kuva yatorwa kugeza ubu. Mutesi Jolly w’imyaka 20 y’amavuko, ari mu marushanwa ya ’Miss World 2016’ akaba ari ku nshuro ya mbere u Rwanda rukandagizamo ikirenge.
Umuryango.rw, waguteguriye bimwe mu bikorwa, Miss Jolly Mutesi, yakoze muri uyu mwaka. Miss Jolly, ni umukobwa ukunze kurangwa no kuvanga indimi kenshi wisanga yagusubije mu Cyongereza nyamara wamubajije mu Kinyarwanda (…)
Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, ni umwe muri Banyampinga u Rwanda rwagize wahiriwe cyane ku ngoma ye kuva yatorwa kugeza ubu. Mutesi Jolly w’imyaka 20 y’amavuko, ari mu marushanwa ya ’Miss World 2016’ akaba ari ku nshuro ya mbere u Rwanda rukandagizamo ikirenge.
Umuryango.rw, waguteguriye bimwe mu bikorwa, Miss Jolly Mutesi, yakoze muri uyu mwaka. Miss Jolly, ni umukobwa ukunze kurangwa no kuvanga indimi kenshi wisanga yagusubije mu Cyongereza nyamara wamubajije mu Kinyarwanda
Yasuye abasirikare bamugariye ku rugamba.
1. Kuwa Gatanu tariki ya 15 Mata 2016, Mutesi Jolly yasuye abahoze ari abasirikare basigiwe ubumuga n’urugamba rwo kubohora igihugu, batuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.
Iki gihe uyu mukobwa yavuze ko yatekereje gusura aba basirikare mu rwego rwo kubaha icyubahiro no kubashimira uruhare bagize mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Yagiranye ibiganiro na Ambasaderi Igor Cesar.
2. Muri Nzeli uyu mwaka, Ubwo Miss Mutesi Jolly yari mu ruzinduko i Burayi, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage Igor Cesar. Ni ibiganiro byibanze ahanini ku bufasha uyu mukobwa azahabwa mu kurushaho kuzuza inshingano ze nka Nyampinga.
Ni urugendo yakoze kubufatanye n’uruganda Sebamed nka kimwe mu bihembo yari yemerewe ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri Gashyantare 2016.
Yaganiriye na Prof. Romain Murenzi ku cyicaro cya Unesco.
3. Kuwa Mbere tariki ya 3 Ukwakira 2016, Miss Jolly yari mu ruzinduko rw’akazi ku Mugabane w’u Burayi. Icyo gihe yagiranye ibiganiro na Prof. Romain Murenzi umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO).
Nyampinga w’igihugu yahuye na Prof. Romain Murenzi agamije kumwereka imishinga afite irimo guteza imbere uburezi no kwigisha urubyiruko no kurukundisha kugana ishuri.
Yashinjijwe kwitukuza abyamaganira kure:
4. Kuwa 24 Ugushyingo 2016, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ku rugendo agiyemo i Washington mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss World. Yabajijwe kubyari bimaze igihe bivugwa ko yakoreshe amavuta yongera ubwiza.
Jolly yatanze igisubizo cyumvikanisha ko kuba yarabajijwe ibyo byamukomerekeje ndetse avuga ko abareba amafoto ye ndetse n’abayabwirwa bakwiye kwiha igisubizo. Ati "Ku kindi kibazo yari ambajije kuvuga ku kwisiga, wowe ubwawe ufite igisubizo, urambajije ngo ‘nkeka ko atari ubusembwa kuri Miss Rwanda?’ kuko uwabikoze ni umuntu umwe ku giti cye.”
Yongeraho ati "N’ureba agira uko afata umwanzuro we nk’uko undi muntu aca urubanza ukwe […] Ibyo byose ni imyumvire ya buri wese, ibyo ni imyumvire ntacyo nabikoraho."
Yunamiye umwamikazi Rosalie Gicanda.
5. Kuwa Gatandatu tariki ya 11 Kamena 2016, ubwo Miss Jolly yasozaga urugendo yagiriraga mu Karere ka Ruhango aho yifatanyije na Polisi y’Igihugu gutangiza icyumweru cya Polisi. Yaboneyeho no gusura imva ishyinguwemo umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko yahisemo gusura imva ya Rosalie Gicanda iri i Nyanza ari naho hashyinguwe Umwami Mutara III Rudahigwa mu kubasubiza icyubahiro.Ati “Nabikoze kugira ngo mbunamire kuko ni intwari twakwigiraho byinshi.”
Yagiye i Los Angeles guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco.
6. Kuwa Kane tariki ya 1 Nzeli 2016, Miss Mutesi Jolly yafashe indege yitabira iserukiramuco ryamaze iminsi itatu kuva kuwa 2-4 Nzeli 2016, ryaberaga muri JW Marriot Hotel, mu Mujyi wa Los Angeles.
Ni iserukiramuco ryitabiriwe na ba Nyampinga batanu, Miss Mutesi yagaragaje isura y’ubukerarugendo bw’u Rwanda. Iri serukiramuco ryari ryateguye n’ihuriro ry’Abanya-Uganda batuye muri Amerika ya ruguru "Uganda Festival in Los Angeles".
Yasuye ikigo cya Iwawa ahagororerwa urubyiruko.
7. Rutsiro – Mu gikorwa yise ‘Agaciro kanjye campaign’, Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly kuwa Gatatu tariki ya 6 Kamena uyu mwaka, yasuye urubyiruko 2 949 ruri mu kigo ngorora muco ku kirwa cya i Wawa mu kiyaga cya Kivu.
Yabasabye ko igihe bazarangiriza amasomo bahabwa bagasubira mu ngo zabo bakwiye kuzaba abavugizi mu kwamagana ibiyobyabwenge no kumenya agaciro kabo mu muryango nyarwanda.
Yatangaje iby’ibanze umuhungu wamutereta yaba yujuje.
8. Kuwa 3 Werurwe 2016, Mutesi Jolly yashyize hanze bimwe mu bigomba kuranga umusore wamutereta. Yavuze ko aramutse abonye uwo musore azaba ari uw’ukuri ndetse ngo ntazamuhisha itangazamakuru kuko bazaba bakwiranye.
Ku myaka 19 y’amavuko, Mutesi Jolly avuga ko nta musore afite bakundana, ngo ategereje uwo bazashimana agendeye ku ngingo enye zizingiye ku “kumenya Imana no kugira indangagaciro nzima.”
1. Umusore ushyira imbere isengesho 2.Umuhanga 3.Umukunda bizira buryarya 4. Umusore wiyubashye kandi ufite icyerekezo 5.Ufite indangagaciro nzima.
Ku myaka 20 y’amavuko, Miss Jolly hari isomo Isi yamwigishije
9. Miss Jolly Mutesi yavukiye muri Uganda muri District ya Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda ku itariki ya 15 Ugushyingo 1996. Avuka mu muryango w’abana batandatu, abakobwa batatu n’abahungu batatu akaba umuhererezi mu muryango.
Ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 20 y’amavuko, Jolly yavuze ko Isi yamuhaye isomo rikomeye. Avuga ko akiri muto hari byinshi yumvaga adashobora kugeraho ndetse akabona hari nibyo yakora.
Mutesi Jolly kandi yemeza ko mu gihe cyose amaze ku Isi yize byinshi birimo kumenya kwihangana, guha abantu bose agaciro buri wese mu rwego rwe gusa by’umwihariko ngo ‘yamenye ko nta muntu wigira ahubwo ubufatanye n’abandi ari byo bigeza umuntu ku iterambere.’
Muri Miss World, Miss Jolly aracyahatanye n’abandi bakobwa 118. Ku cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2016, nibwo hagomba kumenyekana uwegukana ikamba rya Miss World. Miss Jolly aherutse kuza muri 24 b’ubwiza bufite intego.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *