skol
fortebet

Biravugwa ko Missrwanda 2021 ishobora kuba hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe: Thursday 04, Feb 2021

Sponsored Ad

Irushanwa ryo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda uhiga abandi mu bwiza Ubwenge ndetse n’Umuco. Kurubu kikaba cyaradindiye kubera COVID-19

Sponsored Ad

Ni igikorwa ubusanzwe cyajyaga kiba kigahuza abana babakobwa baturutse impande zitandukanye zigihugu, hakitabwa kukureba Indeshyo yabo, Ibiro,imyaka ndetse nibindi. gusa kurubu hakaba harabayemo impinduka zitandukanye aho uburebure, Ibiro byavanywe mubigomba kugenderwaho ngo umukobwa yitabire iri rushanwa.

habayemo kandi izindi mpinduka aho umukobwa wese uzagera mu mwiherero wese azarihirirwa ikiciro cyose azaba agezemo cya Kaminuza.

Ni impinduka zabaye kandi nyinshi nko kuba byari biteganijwe ko izatangira taliki ya 9 Mutarama uyu mwaka ariko ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 ndetse kurubu hakaba hari amakuru avugwa ko bishoboka ko iki gikorwa cyaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Amakuru yizewe agera kUmuryango avuga ko mubategura iki gikorwa hari kwiga uburyo ki aya marushanwa yuyu mwaka aho gusubikwa yaba hifashishijwe ikoranabuhanga.
Gusa na none hakaba hari imbogamizi zuko abana bose biyandikishije badafite ubushobozi buhagije kandi bungana kuburyo bahatana ntamususu biciye kuri Murandasi.

Ikindi nuko hari bamwe biyandikishije badafite mudasobwa cyangwa telefone zigezweho (Smart Phone) kuburyo byaborohera guhatana nabafite ibyo byose, bikaba bishobora kuba byaha amahirwe bamwe abandi ntibiborohere.

Kurundi ruhande kandi hari abahamya ko ntakidasanzwe kuko nubundi mukwiyandikisha biyandikishije bikorewe kuri murandasi bityo ko ntacyo bitwaye ko ahubwo byakorohera abazaryitabira yaba murwego rwo gukoresha igihe neza ndetse no kubahiriza ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’Icyorezo cya Covid-19.

Twashatse kumenya ku ruhande rwa Rwanda Insipiration BackUp isanzwe itegura aya marushanwa ibyaya makuru nyamara ntibabasha kudusubiza ubwo twateguraga iyi nkuru.
Yaba uburyo byakorwamo, Igihe byakorerwa, byose ntibiramenyekana kugeza ubu gusa ikiriho kandi Kizewe nuko ntamukowa wiyandikishije uzabura uko ahatana.

Iyi nkuru iracyakurikiranwa.......

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa