skol
fortebet

Biravugwa ko umuhanzi Social Mula n’umugore we batandukanye

Yanditswe: Friday 28, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Hari amakuru avuga ko umuhanzi Social Mula n’umugore we bamaranye imyaka 3 ndetse bakaba banafitanye abana bariri batandukanye mu buryo bw’ibanga rikomeye.
Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE cyahawe n’umwe munshuti zabo zahafi avuga ko Social Mula yatandukanye n’umugore we mu mwaka ushize, ndetse bombi bamaze igihe baratandukanye ariko bakaba barabigize ubwiru.
Nyuma yo gutandukana n’umugore we, Social Mula yimutse ku Kicukiro aho bari bamaze igihe batuye ajya kuba ku Ruyenzi mu gihe (...)

Sponsored Ad

Hari amakuru avuga ko umuhanzi Social Mula n’umugore we bamaranye imyaka 3 ndetse bakaba banafitanye abana bariri batandukanye mu buryo bw’ibanga rikomeye.

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE cyahawe n’umwe munshuti zabo zahafi avuga ko Social Mula yatandukanye n’umugore we mu mwaka ushize, ndetse bombi bamaze igihe baratandukanye ariko bakaba barabigize ubwiru.

Nyuma yo gutandukana n’umugore we, Social Mula yimutse ku Kicukiro aho bari bamaze igihe batuye ajya kuba ku Ruyenzi mu gihe umugore na we yahise ajya kwibana. Social Mula na Uwase Nailla babanaga batarasezerana.

Uyu muhanzi mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Igihe yaruciye ararumira abajijwe ibyitandukana rye n’umugore we wamubyariye abana babiri.

Ati “Ubwo ni ubuzima bwite bwacu, igihari nzi ni uko ari umugore wambyariye abana kandi mwubaha. Ibindi kubishyira mu itangazamakuru ntabwo ari ngombwa wenda igihe kizababwira ukuri kwa nyako kandi kurahari.”

Kuva mu 2017, Social Mula ni bwo yatangiye kubana n’umugore we nyuma yo kubyarana umwana wabo w’imfura bise Mugwaneza Brayden Owen muri uwo mwaka. Ku wa 2 Nzeri 2020 ni bwo babyaye umwana wa kabiri, w’umukobwa.

Social Mula yatangiye umuziki mu 2013, icyo gihe yafashwaga n’inzu itunganya umuziki ya The Zone, yibandaga cyane ku ndirimbo zo mu njyana ya Dancehall, Afrobeat na RnB ndetse hari nyinshi yakoze muri ubu buryo zakunzwe nka ‘Abanyakigali’, ‘Umuturanyi’, ‘Amahitamo’ yanakoreshejemo uyu wari umugore we n’izindi.

Social Mula yari aherutse kujya muri Kenya na Tanzania mu mushinga wa Extended Play [EP] ye nshya izajya hanze vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa