skol
fortebet

Biravugwa ko umuhazi Diamond yakoze ubukwe mu ibanga n’undi mukobwa utari Zuchu

Yanditswe: Friday 15, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakuru cya The Citizens cyo muri Kenya, avuga ko umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz umaze Iminsi avugwa mu rukundo n’umuhazikazi Zuchu ,kuri ubu ngo yamaze gukora ubukwe n’umukobwa ukomoka Zanzibar utaramenyekanye.
Iki kinyamakuru kikaba kivuga ko inshuti ya Diamond, Juma Lokole yatangarije Wasafi ko Diamond yavuye ku isoko kuko yamaze kubana n’uwo yihebeye.
Ati “Diamond yarongoye umugore ukiri muto wo muri Zanzibar wumva idini ya Islam neza, (...)

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakuru cya The Citizens cyo muri Kenya, avuga ko umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz umaze Iminsi avugwa mu rukundo n’umuhazikazi Zuchu ,kuri ubu ngo yamaze gukora ubukwe n’umukobwa ukomoka Zanzibar utaramenyekanye.

Iki kinyamakuru kikaba kivuga ko inshuti ya Diamond, Juma Lokole yatangarije Wasafi ko Diamond yavuye ku isoko kuko yamaze kubana n’uwo yihebeye.

Ati “Diamond yarongoye umugore ukiri muto wo muri Zanzibar wumva idini ya Islam neza, namusanze mu biro bye uyu munsi arimo asenga. Igihe cyo kurongora cya Diamond cyageze.”

Nubwo uyu mugabo yirinze kuvuga byinshi kuri uyu mukobwa bagiye kubana, yavuze ko nyuma y’igisibo cy’Abayisilamu (Mwezi Ramadhan) ari bwo byose Diamond azabishyira ku mugaragaro.

Amubajije impamvu yabikoze mu ibanga, Diamond ngo yamusubije ati “turi mu gisibo gitagatifu cya Ramadhan, ngomba kubaha uku kwezi. Nyuma ya Ramadhan byose nzabishyira ahagaragara.”

Ikindi kigaragaza ko Diamond yaba yarakoze ubukwe cyangwa buri hafi, nyina aherutse kwandika kuri Instagaram avuga ko yishimiye ko yamaze guhitamo ndetse ko agomba gutuza akamushyira mu rugo.

Ati “nananiwe guhisha ibyishimo byanjye, Naseeb Diamond Platnumz ubu wamaze kubona uwo muhuje, tuza umurongore.”

Mushiki we Esma na we aherutse kuvuga ko atari we uzabona igihe kigeze ngo buri muntu wese abone umukunzi we mushya.

Uyu muhanzi amaze iminsi avugwa mu rukundo n’umuhanzikazi Zuchu ubarizwa mu nzu ye itunganya umuziki wa WCB, ibintu byaje gufata indi ntera muri Gashyantare 2022 ubwo uyu mukobwa yifotozaga maze ifoto iri muri telefoni ye (wallpaper) ikagaragara aho harimo Diamond Platnumz, byatumye benshi bemeza ko bari mu rukundo, gusa inshuro nyinshi Zuchu yagiye ahakana ko atari mu rukundo n’uyu muhanzi ari umukoresha we gusa.

Diamond Platnumz yagiye avugwa mu rukundo n’abagore benshi barimo n’abo bagiye babyarana nka Zari bafitanye abana 2, Tanasha Donna na Hamisa Mobetto babyaranye umwe, ni mu gihe Wema Sepetu we batandukanye batabyaranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa