Nyuma y’imyaka 40, Massamba Intore yegukanye igihembo cya mbere mu Rwanda
Yanditswe: Monday 22, Dec 2025
Umuhanzi w’umunyabigwi umaze imyaka irenga 40 mu muziki nyarwanda, Massamba Intore, yatangaje ko yashimishijwe bikomeye no kwegukana igihembo cya “Lifetime Achievement Award”, nubwo yibaza impamvu byafashe igihe kirekire kugira ngo ibikorwa bye by’akataraboneka mu buhanzi bihabwe agaciro mu gihugu cye.
Ibi yabigarutseho mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo mu bihembo bya “Isango na Muzika Awards”, byatanzwe ku nshuro ya Gatandatu mu muhango wabereye muri Camp Kigali.
Mu gihe cy’imyaka 40 amaze mu muziki, Massamba Intore ntiyari yarigeze ahabwa na rimwe igihembo mu byatangiwe mu Rwanda.
Igihembo yahawe kuri iyi nshuro cyari kigamije guhuza no gushimira urugendo rwe rwose nk’umuhanzi w’umunyabigwi wagize uruhare runini mu guteza imbere umuco nyarwanda no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.
Aganira n’itangazamakuru, Massamba Intore yavuze ko iki gihembo cyamukoze ku mutima. Ati: “Nishimye cyane, nanezerewe cyane. Ni bwo bwa mbere mbonye igihembo (Award) ariko nari mfite ubwoba buvuga ngo nizere ko bitavuga ku bijyanye n’uko naba ndi guhangana n’abandi. Njyewe nta rushanwa njyamo, ntaryo. Nta hangana nshaka, kubera ko imyaka 40 n’ibyo nakoze byinshi, ntibijya mu irushanwa."
Yavuze ko n’ubwo yakiriye iki gihembo, azakomeza ibikorwa bye by’imiziki n’umuco, ariko ko atiteguye guhatana mu bihembo by’abahanzi.
Ati: “N’abandi bose bumva bafite gahunda yo gutanga ibihembo nyabuneka ntibazanshyire mu bihembo. Bashobora kumpa igihembo kubera ko ndi umuhanzi w’umunyabigwi cyangwa se w’ibikorwa, kuko ntabwo nkiri mu kibuga cy’ihangana, Oya!. Ntabwo mpanga, kubera ko njyewe ndi intumwa y’umuco."
Massamba Intore yashimiye by’umwihariko Sentore Athanase, anamushimira uruhare yagize mu kumutoza indangagaciro z’umuco.
Yanashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko amagambo n’imbwirwaruhame ze ari zo avomamo inganzo y’indirimbo zigaragaza gukunda Igihugu n’amateka yacyo. Ati: “Imbirwaruhame ze n’ibiganiro bye ni byo mvomamo indirimbo zituma abaturage biyumvamo. Urumva rero ko nsoje umwaka meze neza.”
Abajijwe impamvu byafashe imyaka 40 kugira ngo ahabwe igihembo ashingiye ku muziki we, Massamba Intore yavuze ko “byari byaratinze”, ariko agaragaza icyizere cy’uko ibikorwa bye byubatse ibigwi bizakomeza kwibukwa. Ati “Ubwo bitangiranye na Isango Star, n’abandi bazajya batanga ibihembo bajye bibuka abo bose batubanjirije, babashimire.”
Yongeyeho ko igihembo cy’umuhanzi gikwiye kujyana n’inkunga y’amafaranga, hagamijwe kumushyigikira mu bikorwa bye by’imiziki n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Umuyobozi wa Isango Star, Agatesi Marie Laetitia Mugabo [Uri ibumoso] yashimye Massamba Intore ku bw’uruhare rwe mu guteza imbere umuco mu myaka 40 ishize ari mu muziki

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *